Home Politike Burundi: Impunzi zabaga mu Rwanda zatangiye gutahuka

Burundi: Impunzi zabaga mu Rwanda zatangiye gutahuka

0

Uyu munsi ikiciro cya mbere cy’impunzi z’abarundi 471 zari zarahungiye mu nkambi ya Mahama zafashijwe guhunguka zigasubira iwabo nyuma yo kubisaba perezida w’igihugu cyabo Ndayishimiye.
Ibi bibaye nyuma y’inama yahuje Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu gihe cyashize bakemeranya gucyura izi mpunzi ku bushake.
Tariki ya 26 Kanama 2020, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo ikiciro cya mbere cy’Abarundi bahungiye mu Rwanda cyatahutse kinyuze ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera.
Abarundi batahutse baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye gusubira mu gihugu cyabo, ahubwo icyabiteye ari uko bamwe bari batarabyiyumvisha abandi bakabona iwabo hakiri umutekano muke.
Umwe muri bo yagize ati “Ndashima u Rwanda ko nta mwana wange warwaye macinya, nuko babashije kwiga kandi nkishimira ko nsubiye mu gihugu cyange.” Yanavuze ko yari yarahunze manda ya gatatu ya Nkurunziza none ikaba yararangiye bityo ngo nta mpamvu yo kuguma mu buhungiro.
Izi mpunzi zasabye Leta y’u Burundi kubakira neza no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Leta y’u Rwanda yemeza ko abatahutse ari bo babisabye ku bushake bwabo, inashimangira ko izakomeza gufasha abahungiye mu Rwanda bose bifuza gusubira mu gihugu cyabo.
Ku birebana n’uko abatashye ari bake ugereranije n’abiyanditse ku mpapuro z’abashaka gutaha, Vuganeza Andre umuyobozi w’inkambi yavuze ko hari ibyo basezeranye na leta y’u Burundi.
Ati “Hari ibyo umuntu agomba kuzuza kugira ngo batahe. Hari ibyo impunzi zumvikanye n’igihugu cy’u Burundi, harimo gushaka aho bakirira impunzi hahagije. Kugeza ubu aho bateguye habasha kwakira impunzi 600 zonyine. Twizera ko n’abandi bazagenda bataha.”
Ku itariki ya 26 Nyakanga 2020, ni bwo impunzi z’Abarundi 331 ziba mu nkambi ya Mahama zandikiye Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye zimusaba ko yazifasha gutahuka gusa haza kumvikana ko hari abanditswe batabishaka biteza umwuka mubi muri iyo nkambi.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko Leta y’u Rwanda izakomeza kwita ku mpunzi icumbikiye, ndetse ikaba yiteguye guherekeza mu mahoro impunzi zizahitamo gutahuka ku bushake bwazo.
Imibare y’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) igaragaza ko mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi 71,000 muri zo abarenga 60,000 babarizwa mu nkambi ya Mahama abandi bakaba batuye mu migi itandukanye y’Iguhugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKavumu TVET bashyize imbere ikinyabupfura
Next articleDore bimwe mu bibuza igitsinagore gukomeza itangazamakuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here