Home Amakuru Burundi: Niyonsaba waciye agahigo mu gusiganwa ku maguru yahawe umwanya muri Politiki

Burundi: Niyonsaba waciye agahigo mu gusiganwa ku maguru yahawe umwanya muri Politiki

0

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yahembye Francine Niyonsaba uherutse guca agahigo ko kwiruka metero 200 mu gihe gito ku Isi kuba ambasadeli udasanzwe w’Igihugu cye mu muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba EAC.

Mu kwezi kwa Nzeri 2021, nibwo Niyonsaba Francine yaciye agahigo ku isi yiruka metero 200 mu minota 5 namasegonda 21 mu irushanwa rya Continental Tour Gold meeting ryabereye muri Zagreb umurwa mukuru wa Croitia.

Perezida Evariste Ndayishimiye ntiyasobanuye impamvu yahaye uyu mugore w’imyaka 29 uyu mwanya, ariko Niyonsaba ubu afatwa nk’intwali y’Igihugu cy’Uburundi kuva yaca aka gahigo.

Niyonsaba nawe ntacyo aravuga kuri uyu mwanya yahawe n’umukuru w’Igihugu.

Kuva mu mwaka wi 2018, Niyonsaba asanzwe yarabujijwe kwiruka asiganwa mu marushanwa ya metero 400 na metero 1500 kubera ko afite imisemburo myinshi ya kigabo ( testosterone ).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDosiye ya Prince Kid uyobora Miss Rwanda yoherejwe mu bushinjacyaha
Next articleIbikomoka kuri peteroli biva mu Burusiya bigiye gukomatanyirizwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here