Home Ubuzima Bwa mbere abantu 180 bakiriye Corona Virusi umunsi umwe mu Rwanda

Bwa mbere abantu 180 bakiriye Corona Virusi umunsi umwe mu Rwanda

0

Abantu 180 bakurikiranwaga n’inzego z’ubuzima mu duce dutandukanye kubera basanzwemo icyorezo cya COVID-19 bakize umunsi umwe barasezererwa.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2020, abantu 11 aribo basanzwemo Coronavirus mu bipimo 1687 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 4602.

Kuri uyu munsi kandi mu Rwanda habonetse abantu benshi basezerewe mu bitaro, kuko 180 bakize, bituma umubare w’abasezerewe ugera ku 2773. Ibi bikaba byatumye umubare w’abakirwaye ugabanuka ukagera ku 1,844.

Iki cyorezo kuva cyagaragara mu Rwanda kimaze guhitana 22. Abagaragaye bashya uyu munsi; Kigali 5, Nyamagabe 3, Bugesera 1, Rulindo 1, Rusizi 1 nk’uko byagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Iyi mibare y’abanduye ikaba iri kugenda igabanuka nyuma y’uko hashyizweho amabwiriza mashya mu mujyi wa kigali atemerera imodoka zitwara abagenzi muri rusange kwinjira cyangwa gusohoka muri kigali uretse abatwara imodoka z’abantu ku giti cyabo na moto.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa agiye aho ahurira n’abantu benshi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusesabagina yahakanye inyito ihabwa ibyaha ashinjwa, asaba gufungurwa
Next articleDRC: Joseph Kabila Kabange wahoze ari peresida yagizwe senateri

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here