Home Imikino Bwa mbere Lionel Messi yagaragye mu ikipe ya Barcelona atishimye

Bwa mbere Lionel Messi yagaragye mu ikipe ya Barcelona atishimye

0

Uyu mugoroba ku wa mbere umukinyi w’igihangange ku isi mu mupira wamaguru Lionel Messi yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Barcelona atishimye nyuma yo kuba yarashatse kuva muri iyi kipe. 

Lionel Messi yari hamwe n’ikipe ye ya Barcelona kunshuro ya mbere kuva yakwisubiraho ku cyifuzo cye cyo kuva muri iyi kipe. Gusa ntabwo yasaga nkuwishimye cyane mugihe atangiye gukorana na Ronald Koeman umutoza mushya w’ikipe ya Barcelona.

Nkuko Sky sport yabyanditse, iyi myitozo y’ikipe ya Barcelona ybereye ahitwa Joan Gamper Ciutat Esportiva  aho isanzwe yitoreza, ubwo bageragezaga kumuvugisha, lionel Messi  akigera ku kibuga k’imyitozo ari mu modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes, imvugo ye ntiyagaragaje ko yishimiye kuba ahari.

Igitekerezo cyo kuva Muri Barcelona cyaje nyuma yo gusebywa na Bayern Munich ibatsinda imura y’ibitego 8-2.

Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or inshuro esheshatu ni umwe mu bahanzwe amaso mu mwaka utaha w’imikino, aho azaba atozwa n’umutoza mushya, Ronald Koeman.

Mu kiganiro aheruka gutanga, Messi yavuze ko yiteguye kwitanga bishoboka kugira ngo FC Barcelone yongere kwegukana ibikombe itatwaye mu mwaka ushize w’imikino.

Ati “Nzitanga bishoboka mparanira ko intego zose zigerwaho kandi ndizera ko nzatura intsinzi zose abantu batuba hafi n’imiryango yabo. Turashaka kwitura abantu bose bari mu bihe bikomeye kugira ngo batsinde virusi [COVID-19] tugaruke mu buzima busanze.”

Lionel Messi azategereza umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya La Liga nyuma y’uko imikino ibiri ibanza ya FC Barcelone yasubitswe kugira ngo iyi kipe ibone igihe gihagije cyo kwitegura nyuma yo kugera muri ¼ cya UEFA Champions League yasojwe mu kwezi gushize.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUtavuga rumwe n’uburusiya Alexey Navalny uherutse kurogwa yavuye muri Coma
Next articleRIB ivuga ko ariyo yifatiye intwari yo muri “Hotel Rwanda”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here