Nyirasafari Esperance niwe mugore wambere ugiye kuyobora sena nyuma y’imyaka 19 inteko ishingamategeko umutwe wa sena ubayeho mu Rwanda.
Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena riteganya ko mu gihe perezida wa Sena yeguye asimburwa by’agataganyo na Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma umwanya wari ufitwe na Nyirasafari Esperance.
Nyirasafari Esperance arasimbura Iyamuremye Augustin weguye kuri uyu mwanya by’agateganyo kugeza habaye amatora y’uzasimbura Iyamuremye ku mwanya wa perezida wa Sena mu buryo bwa burundu.
Inshingano za Sena
Usibye kuba umuyobozi wa Sena ariwe itegeko nshinga riha inshingano zo gusimbura perezida wa Repubulika by’agateganyo igihe ahuye n’imbogamizi zimubuza gukomeza kuyobora Igihugu, Sena ifite izindi nshingano zikomeye.
Sena ijya impaka ku mategeko ikanayatora, na yo imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya Guverinoma. Sena ifite inshingano y’umwihariko yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo, kumenya imikorere y’imitwe ya politiki, kwemeza abayobozi no gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.
Abagabo bane nibo bamaze kuyobra Sena
Manda ya mbere ya Sena yatangiye 2003 irangira muri 2011; iyi Sena yayobowe na Vincent Biruta
Manda ya kabiri ya Sena yatangiye 2011 irangira 2019; iyi manda yayobowe na Ntawukuriryayo Jean Damascene weguye muri izi nshingano muri 2014 asimburwa na Bernard Makuza wanarangije iyi manda.
Manda ya 3 ya Sena yatangiye 2019, ikazarangira 2024. Iyi niyo manda yayoborwaga na Iyamuremye Augustin weguye akaba agomba gusimburwa n’umugore akaba ari n’ubwambere bigiye kubaho.
Nyirasafari Esperance agiye kuyobra Sena mu gihe n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite nawo uyobowe n’umugore MUKABALISA Donatille.
Nyirasafari amaze kugira uburambe muri Politiki y’u Rwanda
Nyirasafari Espérance yari Visi Perezida wa Sena kuva taliki 17 Ukwakira 2019. Mbere y’izo nshingano, yabaye Minisitiri wa Siporo n’umuco (2018-2019), Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (2016-2018).
Kuva mu 2013 kugeza 2016 yari Umudepite mu nteko ishingamategeko. Yakoze nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (2007-2011); yakoze mu rwego rw’ubushinjacyaha bukuru(2004-2007); yabaye umushinjacyaha mukuru mu cyahoze ari Intara (2001-2004) kandi yakoranye na Sosiyete sivile mu bijyanye n’uburenganzira bw’umugore n’abana hagati y’umwaka wi 1999-2001.