Karasira Aimable uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi yanduye Covid-19 nkuko byemezwa n’umwunganira mu mategeko.
Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika yatangaje ko umunyamategeko wa Karasira Aimable yemereye iyi Radiyo ko Karasira Aimable yanduye Covid-19. Nta makuru arambuye yatanze niba yarayanduriye aho afungiwe cyangwa niba yarafashwe ayirwaye.
Karasira Aimable, dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha nabwo buyishyikiriza urukiko kuko byari biteganyijwe ko yitaba urukiko kuri uyu wa kabiri taliki 22 Kamena 2021 ariko bishobora guhinduka kubera ubu burwayi.
Ntiharamenyekana niba arembye cyangwa ataragaragaza ibimenyetso by’iyui ndwara gusa bisanzwe bizwi ko Karasira Aimable afite indwara zindi zidakira nka Diyabete.
Minisiteri y’ubutabera yari yasubujie umunyamakuru wari wayibajije iby’uburwayi bwa Karasira birikuvugwa imusubiza ko, uburwayi bw’imfungwa budatangarizwa itangazamakuru n’inzego z’ubutabera.
Karasira Aimable yatawe muri yombi kuwa 31 Gicurasi nyuma yuyko ari ahamagwe ku biro bikuru by’ubugenzacyaha bw’u Rwanda.
Akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha cyo gukurura n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo yasanganwe w’amafaranga.