Home Iyobokamana Cameroun: Karidinari umwe rukumbi washimuswe yarekuwe

Cameroun: Karidinari umwe rukumbi washimuswe yarekuwe

0
Karidinari Christian Tumi

Umukardinali gatolika umwe gusa Cameroun igira Christian Tumi, kuwa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020 yashimuswe n’abitwaje intwaro baharanira ubwigenge bw’agace ko muri iki gihugu, ariko ubu yarekuwe.

Karidinari Christian Tumi (photo net)

Musenyeri George Nkuo umushumba wa diyoseze ya Kumbo mu ajyaruguru yavuze ko kardinali Tumi ari kumwe n’umwami wo muri ako gace Nso Sehm Mbinglo I n’abandi, bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro ku wa kane w’iki cyumweru.

Amakuru dukesha Vatican News ahamya ko Kardinal Tumi n’uyu mwami wa gakondo w’aho, bari mu nzira basubira mu mujyi wa Kumbo bavuye mu majyepfo mu murwa mukuru Yaoundé bagahura n’abantu bitwaje intwaro baharanira ubwigenge bw’ako gace bagashimuta aba bantu.

Musenyeri Nkuo avuga ko abakiristu Gatolika n’abaturage benshi ba Kumbo kuwa gatanu bafashe urugendo n’amaguru berekeza aho bakeka ko uyu mu kardinali yaba afungiwe, bikaza kurangira uyu mukaridinari arekuwe.

Uyu mukaridinari ahuriye kuki n’aba barwanyi?
Mu mezi ashize, hari umuryango wo mu bwoko bw’aba Fon wiciwe abana babiri bikozwe n’abo bikekwa ko ari abarwanyi baharanira ubwigenge wahise uhunga ako gace ka Kumbo.

Uyu mukardinali Tumi, niwe wabasabye ko batahuka, mu nzira bagaruka iwabo abaherekeje, nibwo bahise bashimutwa.

Kardinal Christian Tumi Wiyghan w’ikigero cy’imyaka 90, yakunze kumvikana nk’ijwi rivugira rubanda mu guharanira ko habaho ibiganiro by’ubwumvikane ngo amakimbirane amaze imyaka ine yugarije abatuye mu magepfo n’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Cameroun arangire. Asanzwe ari n’umushumba w’icyubahiro wa diyosezi ya Duala mu burengerazuba bwa Cameroon.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuri USA ibyari amatora byahinduye isura, Biden na Trump rurageretse
Next articleEthiopia ntikozwa ibyo gushyikirana n’abayigometseho muri Tigray

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here