Home Politike Capt Sagahutu avuga ko urugamba rwo kurwana n’inkotanyi rutararangira bakirurimo

Capt Sagahutu avuga ko urugamba rwo kurwana n’inkotanyi rutararangira bakirurimo

0

Capt Sagahutu umwe mu bari abasirikare mu ngabo za Perezida habyarimana, wanahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza gufungurwa yavuze ko yiteguye kwifatanya n’abazamubwira ko bashaka gutera igihugu.

Ibi yabivugiye mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa youtube kuri uyu wa gatanu, muri iki kiganiro yasobanuraga uko batsinzwe intambara n’ubwo we atabyemera.

“Ntabwo turatsindwa, wemera ko watsinzwe iyo wamanitse amaboko ntayo twigeze tumanika bivuze ko tukiri ku rugamba kandi  urugamba ukirimo uba ushobora kurutsinda.”

Muri iki kiganiro Capt Sagahutu Innnocent anavuga ko n’ubwo ashaje agifite imbaraga zo ku rwana.

“ N’ubwo ngana ntya umpaye imbunda irimo amasusu n’iyo yaba atanu ntiwamenya aho ndibugarukire.”

Capt Innocent Sagahutu yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance).

N’ubwo muri iki kiganiro Innocent Sagahutu avuga ko yiteguye kuba yasubira ku rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko mu rugamba batsinzwe hari ibyo yashimyeho ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi zabatsinze.

“Ni abanyamwuga ahari ibyo bakoraga nashimye na n’ubu ngishima nk’uko badutunguye bagafata umujyi wa Ruhengeri, uko bafashe umujyi wa Kigali babikoze kinyamwuga sinabura kubivuga.”

Capt Sagahutu Innocent yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzania gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa icyaha mu ruhare rw’urupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi. Ikindi cyaha yashinjwaga rwari uruhare mu rupfu rw;uwari minisitiri w’intebe Agata Uwiringiyimana ariko cyo nti cyamuhamye. Yafatiwe muri Denamark mu mwaka wi 2000. Yagombaga gufungurwa arangie ibihano muri 2015 ariko afungurwa by’agateganyo mu kwezi kwa gatanu 2014, nk’uko bigenda no ku bandi banyururu ba TPIR baba barangije 2/3.

Ni umwe mu banyarwanda 8 boherejwe n’umuryango w’abibumbye kuba  mu gihugu cye Niger ariko iki gihugu kiza kwisubiraho kirabirukana ubu bari mu minsi 30 yo gushaka ikindi gihugu kibakira n’ubwo u Rwanda rwavuze ko narwo rubashaka Gusa Innocent sagahutu we yahakanye agaramye ko adashaka kugaruka kuba mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleZimbabwe: Perezida w’Igihugu yarekuye inshingano yigira mu biruhuko
Next articleRusesabagina yatumye urubanza aregwamo rusubikwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here