Home Amakuru CAR: Abafaransa bafashwe bakekwaho gushaka kwica Perezida barekuwe

CAR: Abafaransa bafashwe bakekwaho gushaka kwica Perezida barekuwe

0

abasirikare bane b’Abafaransa bafatiwe ku kibuga cy’indege Ku wa mbere cya Bangui, kwa mbere w’iki cyumweru bararekuwe n’abayobozi bo muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).

Abasirikare bane b’abanyamahanga bakorana n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro bari bashinjwaga ku mbuga nkoranyambaga gutegura umugambi wo guhitana perezida wa CAR, Faustin Archange Touadéra.

Umushinjacyaha w’igihugu yavuze ko bafashwe bari mu modoka idafite ibirango (pkaque) kandi bari banitwaje intwaro nyinshi.

Nta byaha baregwa, kandi umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu, Mankeur Ndiaye, yemeje ko ubu barekuwe kandi ko nta kintu bagikurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yahagarariwe na Dr Ngirente mu nama y’Akarere
Next articleIngabo z’Uburusiya zasabye kuza muri Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here