Leta ya Congo yerekanye abantu bane ifunze ivuga ko ari intasi z’u Rwanda nyamara babiri muribo u Rwanda ruherutse gusaba Congo kubafungura ruvuga ko ibafunze mu buryo budakurikije amategeko.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Kuriteleviziyo y’igihugu ya Congo RTNC, nibwo guverinoma ya Congo biciye muri minisitiri wungirije w’umutakano mu Gihugu akaba n’umuvugizi wungirije w’igisirikare berekanye abantu bane barimo babiri b’abanyarwanda bashinjwa gukorera imirimo y’ubutasi ku butaka bwa Congo mu buryo butemewe.
M. NSHIMIYIMANA BISERUKA Juvénal, ushinjwa gukorera ibikorwa bya gisirikare muri Congo n’icyaha cya ruswa na M. MUROKORE MUSHABE Moses, uyu we ashinjwa ubutasi. Aba nibo banyarwanda leta ya congo ifunze iziza ibikorwa by’ubutasi. Aya mazina kandi niyo yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune afrique kivuga ko cyayabonye mu ibaruwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wa Congo Christophe Lutundula amusaba kubafungura kuko bafunzwe mu buryo butemwe n’amategeko.
Leta ya Congo ivuga ko aba bombi ari abasirikare n’ubwo bakoreraga muri Congo nk’abakozi b’umuryango utari uwa leta witwa African Health Development Organisation (AHDO).
Aba bombi kimwe n’abandi ba Banyekongo babiri bafunganwe bashinjwa kuba bari barinjiriye inzego zikomeye muri Congo zirimo igisirikare n’abanyepolitiki batandukanye.
Uyu muryango utari uwa leta bakorera leta yaCongo ivuga ko wari umaze gufungura amashami henshi mu gihugu harimo mu ntara za Kivu zombi, mu ntara ya Kasai, Ituri n’ahandi.
Leta ya congo ivuga ko itewe impungenge n’ibikorwa byabo kuko bari bamaze kugura ubutaka hafi n’ikibuga cy’indege cya mpuzamahanga cya N’Djili ndetse banagura ubutaka hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kibomango.
Abandi babiri bafunganwe n’aba banyarwnada bashinjwa ibyaha bimwe ni M. NGANJI NSENGIYUMWA Remy alias Djuma, uyu avuga ko ari Umunye Congo ariko leta ya Congo ntibyemera nawe ivuga ko ari umunyarwnada ndetse na Colonel MUGISHA RUYUMBU Santos umusirikare mu gisirikare cya Congo RDF.
Mu mashusho yerekanye izi mfungwa zivuga umwirondoro wazo gusa ntacyo zitangaza ku byaha zishinjwa. U Rwanda narwo ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.