Home Amakuru Congo Kinshasa igiye kwemezwa nk’umunyamuryango wa EAC

Congo Kinshasa igiye kwemezwa nk’umunyamuryango wa EAC

0

Inama y’abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba itaha izemerezwamo umunyamuryango mushya ariwe Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru newtimes kivuga ko cyamenye iyi nkuru kiyikuye ku muntu wizewe wayibwiye ko ibyangobwa Congo Kinshasa yatanze byuzuye kandi biyemerera kwinjira muri uyu muryango.

Mu nama iheruka y’abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuwa 27 Gashyantare 2021. niho hakiriwe ubusabwe bwa DRC, abakuru b’Ibihugu bahise bashyikiriza iyi dosiye abaminisitiri ngo abe aribo bayigaho.

Kuva muri Nzeri uyu mwaka ubusabe bwa DRC bwo kwinjira muri uyu muryango bwari bwaramaze kwigwa n’abaminisitiri kandi basanze bikwiye ko iki Gihugu kanjira muri uyu muryango nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh.  

Inama y’ubucuruzi y’uyu muryango nayo isaba inama y’abaminisitiri b’uyu muryango n’inama y’abakuru b’Ibihugu kwemeza iki gihugu vuba.

Ku wa 26 Ugushyingo 2021, nibwo inama y’abaministiri b’uyu muryango izaterana igategura inama y’abakuru b’Ibihugu ariyo izemeza iki gihugu nk’umunyamauryango wa 7 w’uyu muryango.

Usibye kuba italiki abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango bazahuriraho itaratangazwa n’aho izabera naho ntiharamenyekana.

Muri Kamena, 2019 nibwo perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, yandikiye Perezida Kagame, wari ukuriye umuryango wa Afurika y’Uburasira zuba amusaba kwinjira kuri uyu muryango usanzwemo ibihugu bitandatu aribyo Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Sudan yepfo na Tanzania.

DRC, nicyo igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyonyine kitabarizwa muri uyu muryango, iki gihugu gikoresha ururimi rw’igifaransa kikaba kinahana imbibi n’ibihugu nka Tanzania, Uburundi, u Rwanda na Uganda nabyo bibarizwa muri uyu muryango.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEthiopia: Ubwongereza bwasabye abaturage babwo kuva muri iki Gihugu
Next articleAgahinda k’abafite ubumuga bw’uruhu bafatwa ku ngufu bagatangwamo n’ibitambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here