Home Politike Congo yemeye gufungura abasirikare b’u Rwanda, Perezeda Kagame na Tshisekedi bagiye guhura

Congo yemeye gufungura abasirikare b’u Rwanda, Perezeda Kagame na Tshisekedi bagiye guhura

0

Perezida Felix Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bafungiwe muri DR Congo abisabwe na mugenzi we João Lourenço wa Angola mu nama yabahuje kuwa kabiri i Luanda, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya leta ya Angola, Angop.

Abo basirikare bazarekurwa mu minsi iri imbere mu ntego yo gucubya umwuka mubi, nk’uko Angop ivuga ko bikubiye mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama.

Impande za DR Congo n’u Rwanda ntiziremeza aya makuru avugwa n’ibiro ntaramakuru bya Angola.

Corporal Nkundabagenzi Elysee na Private Ntwari Gad b’ingabo z’u Rwanda berekanywe n’ingabo za DR Congo mu mpera z’icyumweru gishize, nk’ikimenyetso cy’ibyo bashinja u Rwanda ko rwinjiye muri icyo gihugu gufasha umutwe wa M23. U Rwanda ruhakana ibi birego rukavuga ko aba basirikare bombi bashimutiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo bikorwa n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’abarwanyi ba FDLR.

Byabaye mu gihe umwuka mubi wariho ututumba hagati y’ibihugu byombi, kubera imirwano y’ingabo za Congo zifatanyije n’iza MONUSCO, n’inshyamba za M23.

ONU ivuga ko muri iyo mirwano abasirikare babiri ba MONUSCO bakomeretse byoroheje naho 16 b’ingabo za DR Congo bagapfa 22 bagakomereka.

Abaturage hafi 100,000 bavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo mu cyumweru gishize gusa.

Ariko kugeza ubu benshi barimo gusubira mu ngo zabo nyuma y’uko hari agahenge, kandi inyeshyamba za M23 zavuye mu duce zari zarafashe muri Rutshuru na Nyiragongo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare berekanywe na DR Congo bashimuswe bari mu kazi kabo hafi y’umupaka, mu gihe icya Congo kivuga ko bafatiwe mu ntera irenga 20Km uvuye ku mupaka.
Inama hagati ya Kagame na Tshisekedi
Ku cyumweru no kuwa mbere, Perezida Macky Sall ukuriye umuryango w’Ubumwe bwa Africa nawe yahuje kuri telephone Perezida Kagame na Tshisekedi ngo baganire ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida João Lourenço, ukuriye Intenrantional Conference on the Great Lakes Region (ICGLR), yahuye na Tshisekedi mu muhate wo gushaka umuti w’ikibazo mu mahoro.

Nyuma y’iyo nama ya bombi, Lourenço yavuganye kuri videoconference na Paul Kagame w’u Rwanda, nk’uko Angop ivuga ko ibikesha itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Ibi biganiro byavuyemo ko Lourenço atumira abo bakuru b’ibihugu byombi mu nama izabera i Luanda ku gihe kitatangajwe hagamijwe gushaka amahoro mu karere.

Hagati aho, inama y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi yateranye kuwa kabiri yanzuye ko hakorwa ibishoboka aya makimbirane akarangira mu mahoro n’umutwe wa M23 ukamburwa intwaro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwasubije Gen Muhoozi kuri operasiyo Rudahigwa
Next articleAbimukira bambere bavuye mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here