Home Amakuru Copa Amerika ibura igihe gito cyane ngo itangire ntiharamenyekana aho izabera

Copa Amerika ibura igihe gito cyane ngo itangire ntiharamenyekana aho izabera

0

Copa Amerika 2021 ntirabona igihugu kiyakira mu gihe hasigaye iminsi itagera ku byumweru bibiri mbere yuko itangira nyuma yuko Argentine yagombaga kuyakira yambuwe iri rushanwa.

Ubusanzwe Argentine yari yiteguye gufatanya na Colombia, bakakira iri rushanwa ari Argentine yaje kwambura ubu burenganzira ku ya 20 Gicurasi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yabereye muri iki gihugu.

Ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Amerika yepfo (Conmebol) ryatangaje ko Argenine yambuwe ubu burenganzira kubera “ibihe bitameze neza”.

Muri iki gihe iki igihugu kirimo ubwandu bushya bwa Covid-19 buri kwiyongera cyane.

Kurwanya iri rushanwa byariyongereye haba muri guverinoma ya Argentine ndetse no hanze yayo, ibi byatijwe umurindi na rutahizamu wa Uruguay, Luis Suarez, ubwo yatangarizaga abanyamakuru ku wa gatanu ko hagomba gushyirwa imbere “ubuzima bw’abantu kurusha ibindi”.

Conmebol yavuze ko kuri ubu irimo “gusesengura ibyifuzo by’ibindi bihugu” byagaragaje ko byifuza kwakira amakipe 10 ya Copa America, biteganijwe ko izatangira ku ya 13 Kamena kugeza ku ya 10 Nyakanga.

Kuri uyu wa mbere, ihuriro riraterana kugira ngo rifate umwanzuro ku ntambwe ikurikira kuri iri rushanwa, ritabaye mu  mwaka ushize wa 2020 kubera Covid-19.

Brazil niyo iheruka gutwara iki gikombe muri 2019.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Inzu 2393 zagizweho ingaruka n’imitingito ntiziremererwa gusanwa
Next articleMuri Kenya bahashimutiye umuntu washakishwaga cyane
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here