Home Ubuzima Covid-19 yatangiye kugera mu bigo by’amashuri mu Rwanda

Covid-19 yatangiye kugera mu bigo by’amashuri mu Rwanda

0
(photo net)

Mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Gisagara na Nyamagabe Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu bigo by’amashuri bitatu.

Minisiteri y’Ubuzima ifatanije ibigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo hakozwe igikorwa cyo gupima abanyeshuri, abarimu n’abakozi kugira ngo harebwe niba nta bwandu COVID-19 burimo.

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, nibwo mu bigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.

Mu Karere ka Gisagara naho hapimwe abagera kuri 40 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa basangamo icyenda banduye n’abandi bane bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa COVID-19.

Uwamahoro Bonaventure Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 biganjemo abiga bataha iwabo n’abandi bake biga baba mu bigo by’amashuri.

Yongeyeho ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bamaze gushyira abagaragayeho ubwandu ukwabo kugira ngo batanduza abandi kandi bari kureba uko hapimwa benshi kugira ngo hamenyekana uko icyorezo gihagaze mu bigo by’amashuri.

Uwamahoro ati “Kugira ngo tumenye uko icyorezo gihagaze turi kureba uko twafatanya n’izego z’ubuzima kugira ngo hapimwe abantu benshi.”

Rutaburingoga Jérome Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, yavuze ko mu banyeshuri icyenda bagaragayeho ubwandu harimo barindwi baturuka mu nkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo n’abandi babiri biga bataha iwabo mu giturage.

Rutaburingoga ati “Twabimenye nimugoroba igisigaye ni ukubakurikirana kandi turimo gukurikirana kugira ngo turebe niba hari abandi banduye. Turashaka uko tuza gupima no mu yandi mashuri turebe uko bihagaze.”

Ahandi ni mu Karere ka Nyanza naho mu bapimwe bagera kuri 40 muri G.S Kavumu Islamic hagaraye abagera kuri 24 bagaragaza ibimenyetso bya COVID-19.

Igikorwa cyo gupima COVID-19 mu bigo by’amashuri mu Ntara y’Amajyepfo cyatangijwe mu turere twose kandi amakuru agera ku intagonews.com avuga ko kigikomeje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu mu bantu benshi.

Nsanzimana ati “Icy’ingenzi tubwira abayobozi b’amashuri n’abarimu, ni uko gucunga cyangwa kureba ko izi ngamba zubahirizwa. Ni ku nyungu z’igihugu ariko ni n’inyungu z’ishuri kuko ishuri rizagaragaramo uburwayi bukwirakwira byaturutse kuri ibyo bibazo bitatunganijwe rizajya rihagarikwa.”

Yakomeje avuga ko Ishuri rizajya rihagarikwa bitewe n’umubare w’abarwayi barigaragayemo. Igihe rizamara ridakora bishingiye ku barwayi bazaba bahagaragaye turimo gukurikirana.

Integonziza@gmail.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbantu 16 bamaze kuburira ubuzima mu myigaragambyo y’abatishimiye ifungwa rya Bobi Wine
Next articleDr Tedros ukuriye WHO yahakanye ibyo kugurira intwaro leta ya Tigray ihanganye na Ethiopia

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here