Home Ubuzima Covid: Ingendo hagati y’uturere zahagaritswe, ubundi yari kuba ‘Guma mu rugo’

Covid: Ingendo hagati y’uturere zahagaritswe, ubundi yari kuba ‘Guma mu rugo’

0

Dr. Tharcisse Mpunga ushinzwe ubuvuzi muri minisiteri y’ubuzima yabwiye Radio Rwanda ko “abarwayi bari kuremba hakiri kare bakitaba Imana, harimo n’abakiri batoya”.

Dr. Tharcisse Mpunga umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima

 Guhera kuri uyu munsi kuwa kabiri, ingendo zihuza uturere, n’izihuza uturere n’umurwa mukuru Kigali zahagaritswe kuko icyorezo cya Covid “gihagaze nabi cyane” nk’uko abashinzwe ubuzima babitangaje.

Muri rusange abantu bamaze kwicwa na coronavirus mu Rwanda bose ubu ni 105, kimwe cya kabiri cyabo bapfuye mu kwezi kwa 12 gusa.

Guhagarika ingendo zihuza uturere n’umujyi wa Kigali kubera iki cyorezo byaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda.

Ntakabuza iki cyemezo cyatangiye kugira ingaruka mbi ku mibereho y’abantu batari bacye bava mu tundi turere bajya gukora mu mujyi wa Kigali cyagwa baba i Kigali bakora mu tundi turere.

Mu yindi myanzuro yafashwe n’inama y’abaminisitiri y’ejo kuwa mbere tariki 04 Mutarama 2020, harimo gufunga ibikorwa byose by’ubucuruzi mu gihugu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Dr Mpunga avuga ko icyorezo cya Covid ubu gihagaze nabi cyane kuko imibare y’abandura iri kwiyongera umunsi ku munsi. Urugero ni uko mu minsi irindwi ishize kugeza ejo kuwa mbere, mu Rwanda habonetse abantu bashya 827 banduye coronavirus n’abo yishe 30.

Dr. Mpunga avuga ko ikiciro u Rwanda rugezemo cyari icya guma mu rugo, ati: “Ariko twasanze hari imibereho y’abantu yahungabana, dufata ibi byemezo kugira ngo babashe gukora imirimo y’ibanze. Coronavirus iravugwa mu mijyi hafi ya yose mu Rwanda kugeza ubu.

Dr Mpunga yavuze ko abantu baramutse bakomeje gutembera ari ko bakomeza gukwirakwiza iyi virusi. Ati: “Kugira ngo tugabanye ubwandu ni uko tugabanya ingendo hagati y’abantu nibura iminsi 14.”

Mpunga avuga ko mu minsi ishize abantu bakoze ingendo bajya kwizihiza iminsi mikuru, bikaba biri mu bikekwaho kuzamura ubwandu. Izindi ngamba zirimo; kubuza ibikorwa byose bihuza abantu nk’abasenga, ubukwe, inama n’amahuriro, umukwabu uhera saa mbiri z’ijoro nawo birakomeje.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere, aburira abagambanyi
Next articleAS Kigali isezereye KCCA muri CAF Confederation Cup

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here