Home Amakuru Covid19, Abagore babuze ubwishyu bw’amazu bakoreragamo ubukorikori

Covid19, Abagore babuze ubwishyu bw’amazu bakoreragamo ubukorikori

0

Mu mumurenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro bamwe mubagore baho bari basanzwe bakora imyuga y’ubukorikori burimo kudoda imyenda no gukora imitako, bavuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira cyabasubije inyuma, kuko ibyo bakoraga bitakibona amasoko hakakaniyongeraho ko naho bakuraga ibikoresho byagiye bigorana kubera gahunda ya guma murugo, ndetse bakaba barafunze amazu bakoreragamo kubera kubura ubwishyu.


(Photo Jacques) Madamu Uwanyirigira Beatrice Umunyabukorikori,unafite kampani Iriba ry’Ababyeyi iri muri Kigarama

Madamu Uwanyirigira Beatrice utuye mu kagari ka Bwerankori, umudugudu wa Kabutare mu murenge wa Kigarama ni umunyabukorikori wibanda ku gukora ibijyanye n’umuco nyarwanda akaba anafite kampani yitwa Iriba ry’Ababyeyi, avuga ko batabayeho neza.

Impamvu avuga ibi, ni ibura ry’ibikoresho ndetse n’ibura ry’amafaranga, aganira n’umunyamakuru wa Integonews yamutangarije ko Covid-19 yabagizeho ingaruka zikomeye aho ubu bibaza uko bazava mu bihombo batewe niki cyorezo.

Imyenda ya Banki nayo bibaza uko bazayishyura

Uyu mubyeyi agaragaza ko bafite imyenda ya za banki, amazu bakoreragamo akaba yarafunze kubera kubura ubwishyu, ndetse akaba ahamya ko benshi mubo bakoranaga iyi mirimo bamaze guhagarara.

asanga rero ngo bikomeye cyane kuko hari igishoro batari kubona ngo bakore nkuko bakoraga.


(Photo Jacques)Mukangango Domithile wo mu itsinda Terimbere Munyarwanda, umuboshyi w’uduseke n’indi mitako ishingiye ku buboshyi.

Mukangango Donathile nawe utuye mu murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankoli mu mudugudu wa Gatare, nawe ahamya ko icyorezo cya Covid-19 cyabasigiye ubukene kuko ibyo bakoraga birimo imitako yakundaga kugurwa n’abanyamahanga ubu batakiyifitiye isoko, yavuze ko yakoreraga mu itsinda ryitwa Terimbere Munyarwandakazi, risanzwe rikorana na Association Mwanakundwa, ari nayo yabafashaga kubashakira abaterankunga no kubashakira amasoko y’ibyo bakoraga.

Avuga ko ubu ingaruka za covid-19 zabagizeho ingaruka nyinshi kuko  ubu no kubona amafunguro atunga abana biri kubagora.

Abakiliya babo bavaga mu mahanga.

Kuba ibyo bakora mu bukorikori, bibanda cyane kuri made In Rwanda ndetse harimo n’ibigaragaza umuco nyarwanda, yifuza ko leta yabatera inkunga, kuko ngo usanga ubukoririkori bufitiye igihugu akamaro, ndetse bukakagira no kubabukora.

Ubuyobozi buvuga ko ntawatatse ngo abure gutabarwa.

Madame Umubyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama (foto Jacques)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama Madame Umubyeyi Mediatrice, ubwo twamubazaga icyo ubuyobozi bukorera bene aba bagore bavuga ko batewe igihombo n’icyorezo cya Covid-19 bakoraga ubukorikori, yavuze ko bagerageza kwita ku bagore bose bahuye n’ibibazo, cyakora na none ngo mubakora ubukorikori, hakaba ntawe uregera ubuyobozi, ngo abugaragarize ikibazo yagize n’igihombo yatejwe na Covid-19, ngo babure kuba bamufasha.

yasabye bene aba bagore bari basanzwe bafite ibyo bakora kwegera inzego z’ubuyobozi kugira ngo harebwe niba bakorerwa ubuvugizi.

Ati “Muri rusange nibura abagore bagera kuri 600 bahuye n’ingaruka zituruka kumirimo bakoraga kubera Covid-19 bo mu Murenge wa Kigarama babonye ingoboka mu gihe gito.”

 

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzahasa isi yose mu bukungu gikomeje kugira ingaruka nyinshi kumibereho y’abaturage, zirimo gutakaza imirimo yarisanzwe ibatunze,ariko by’umwihariko abigitsina gore ngo covid-19 yabagizeho ingaruka zikomeye ugereranije n’abagabo.

Manirahari Jacques.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yashyiriyeho ADEPR abayobozi bashya b’inzibacyuho
Next articleUkurikiranyweho kwica George Floyd yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni $1, uko byakiriwe…

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here