Home Ubuzima Covid19:Umwe muri 5 bayirwaye agira ikibazo cyo mu mutwe-Ubushakashatsi

Covid19:Umwe muri 5 bayirwaye agira ikibazo cyo mu mutwe-Ubushakashatsi

0
Ubushakashatsi bukomeje gukorwa ku cyorzo cya Covid19 ku isi hose (Foto Internet)
Ishusho igaragaza uko virusi ya Covid19 iteye (Photo Internet)

Isesengura rigaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’amezi 3, ku bantu bari barwayi Kovide-19, hafi umuntu umwe muri batanu bayirwaye  agira ikibazo cy’indwara zo mu mutwe.

Ubusesenguzi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza bwasanze ko abantu bari basanganywe ibibazo by’indwara zo mu mutwe 65% bari bafite ibyago byo kurwara Kovide-19 kurusha abatari babifite.

Hatitawe ku bindi bibazo by’ubuzima bisanzwe bizwiho gutera indwara uburwayi, nk’izabukuru, igitsina, inkomoko, n’ibindi n’imibereho y’ubuzima muri rusange.

Ubwo burwayi bugaragarira mu guhangayika(anxiety), kwiheba (depression) kubura ibitotsi, nk’uko inyigo yakozwe ibigaraza, bityo bakaba bifuza ko hagira igikorwa bikiri mu maguru mashya, hagamijwe guhashya iki kibazo cy’indwara zo mu mutwe, zikururwa n’iki cyorezo, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru the Guardian cyo ku wa 10 Ugushyingo 2020.

Uwari ukuriye ubu bushakashatsi Dr Marx Taquet yagize ati “ Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ntibyari byitezwe, bityo bikaba nabyo byakagombye gucukumburwa. Ibyo nabyo kuba umuntu asanganywe ibibazo by’indwara zo mu mutwe nabyo bikwiye kongerwa ku bindi byago bisanzwe byongerera abantu ibyago byo kuzahazwa na Covid-19,”

Imibare igaragaza iki kibazo, yagezweho hashingiwe ku nyandiko zikabakaba miliyoni 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo n’izisaga 62.000 z’abantu bari barwaye Covid-19, batari barahawe ibitaro.

Abari bafite indwara zo mu mutwe nyuma y’iminsi 14-90, nyuma yo kubasangamo COVID-19 banganaga na 18,1%, harimo na 5.8%, basanganywe ikibazo cy’indwara zo mu mutwe ku nshuro ya mbere

Prof Paul Harrison, umuganga w’uburwayi bwo mu mutwe muri Kaminzuza ya Oxford, yavuze ko hakenewe ubundi bushakashatsi bityo bukemeza ko kuba muntu afite indwara zo mu mutwe bimwongerera ibyago byo kurwara Covid-19.

Ibindi bisanzwe byitabwaho  mu kugena ubuzima bw’umuntu ntibyigeze byitabwaho aha twavuga nk’imibereho y’umuntu muri rusange, kunywa itabi, cyangwa se no kunywa ibiyobyabwenge. Ikindi kandi kiyongera kuri ibi ni umuhangayiko uterwa n’iki cyorezo nyirizina.

Ubushakashatsi bukomeje gukorwa ku cyorzo cya Covid19 ku isi hose (Foto Internet)

 

Abashakashatsi bakaba bagaragaza ko abantu baturuka mu miryango ikennye aribo baba bafite ibyago  byinshi byo kurwara indwara zo mu mutwe. Ubukene nabwo bwongera ibyago byo kurwara indwara ya Covid-19, kubera gutura mu bucucike bukabije no gukorera ahantu hatari umutekano.

 

Dr Harrison agira ati “ Ikindi kitaramenyekana neza ni uko Covid-19 yaba igira ingaruka ku bwonko bwa muntu  nyir’izina n’ubuzima  bwo mu mutwe, ariko ntekereza ko nabyo bigomba kugaragazwa neza.”

Alphonse Rutazigwa

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUSA: Twitege iki ku iperereza ku matora ryatangiye guteza ibibazo?
Next articleKabuga Felicien bwa mbere yagejejwe imbere y’urukiko rwashyiriweho u Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here