Home Ubutabera CPCR mu gufasha gushyikiriza inkiko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi

CPCR mu gufasha gushyikiriza inkiko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi

0

Taliki ya 27 Gicurasi 2021, Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda, mu cyari cyitezwe na benshi, nko gusaba imbabazi ku ruhare rw’ubufaransa muri jenosie yakorewe abatutsi mu Rwanda. Nubwo amagambo yari yitezwe atariyo yavuzwe uko benshi babyifuzaga ariko yanatanze ijambo ry’ihumure. Iryo ni iryo gukurikirana abakoze jenoside bacyidegembya  mu bufaransa no gufasha ubutabera kubigeraho. Umuryango CPCR wa Alain na Daphrose Gauthier yo yatangiye urugamba rwo kubashyikiriza ubutabera kare. 

Mu Bufaransa hakekwaho ababarirwa mu ijana bahahungiye kuva mu mwaka wa 1994. Bamwe muri bo bahinduye amazina nka Kabuga Félicien wafashwe mu mwaka ushize yariyise Antoine Tunga uvuka muri Congo.

Nyuma y’imyaka 27 abanyarwanda benshi bavuga ko uwo muco wo kudahana abari ku butaka bw’Ubufaransa ukwiye gucika. Cyane ko abahari bagenda basaza bakaba banava ku isi ubutabera budahawe abarokotse jenoside cyangwa se abayikwekaho igihe baba abere. Ibirego birenga 30 byaratanzwe mu Bufaransa, mandat d’arrêt ziroherezwa bimwe bikozwe n‘ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibindi bikozwe n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu nka CPCR (Collectif des parties civiles pour le Rwanda) ya Alain Gauthier.  Uyu Alain n’umugore we Daphrose Gauthier bari kuri urwo rugamba kuva 1994. Daphrose Gauthier ashishikajwe n’uko abe bishwe muri jenoside babona ubutabera. Abifashwamo n’umugabo we. Ntibahwema kuza buri gihe mu Rwanda, kuzamuka imisozi no kuyimanuka bashakisha ibimenyetso bishinja abakekwaho jenoside bihishe mu Bufaransa.

Mbere gato y’ibyumweru bitatu ngo Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa,  aze mu Rwanda, Alain Gauthier we yarimo azamuka imisozi y’iburengerazuba. Ikigamijwe, kureba abatangabuhamya, kumenya ahantu  Padiri Marcel hitayezu yaba yarakoreye ibyaha bya jenoside akekwaho, dore ko biteganijwe ko urubanza rwe rwazatangira vuba mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris. Uyu Marcel Hitayezu ukekwaho jenoside, amaze mu Bufaransa imyaka 20, kandi yahawe n’ubwenegihugu.  Akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya yariho padiri muri 1994.

Bakorana n’u Rwanda bihoraho. Iyo ubutabera mpuzamahanga bushakisha Kabuga n’ibifi binini bikekwaho gukora jenoside, nabo baba bashakisha abandi bihisha hirya no hino i Burayi. babashakaho amakuru n’ibimenyetso bibashinja. Alain Gauthier ati “bamwe tubamenya tubikesha internet, cyangwa se abaduha amakuru ntidutangaze amazina yabo, bakatubwira aho baherereye. Duhita tujya mu Rwanda, tugakora anketi, tukareba abatangabuhamya, n’abafatanyacyaha b’abo bashakishwa. ” Abo bafatanyacyaha nubwo aba ari abajenosideri kenshi babihamijwe ngo bafasha CPCR kubona amakuru. Ati” batwakira neza nubwo baba barahanishijwe ibyaha birebire. Ntibaba bifuza gufungwa bonyine ababibashoyemo bigaramiye. “

Muri  2020, Hitayezu yarezwe kuba yaricishije abatutsi kuri paroisse ye, abicisha inzara bamuhungiyeho, abimisha amazi n’ibyo kurya, ahubwo ibyo yakabahaye akabiha interahamwe zari zaje kubica muri Paroisse ya Mubuga yabagamo.  

Mu ibazwa rye rya mbere, yari akurikiranweho icyaha cya jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Gufatwa kwe byakozwe na magistrat ukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu mu rukiko rw’i Paris, abisabwe mu mwaka wa 2019. Kumukurikirana byatangiye mu mwaka wa 2016, ubwo igihugu cy’Ubufaransa cyavugaga ko kidashobora kumwohereza mu Rwanda gukurikiranwaho ibyo aregwa.

Gukurikirana abakoze jenoside bari mu bufaransa byakomeze guteza umwiryane hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Doreko  ubu Bufaransa nabwo bwashinjwaga kuyigiramo uruhare muri 1994 na mbere yaho. Ariko aho hasohokeye rapport yiswe Duclert bisa n’aho uyu mubano ugenda usubira mu buryo.

Ibihe biraha amahirwe abaregwa 

Dafroza na  Alain Gauthier bavuga uko baje mu Rwanda basanga bamwe mu batangabuhamya barapfuye abandi ntibamenye iyo bagiye cyangwa bagasanga ntibagifite ubushake bwo gutanga ubuhamya. Hamwe usanga harabayeho kwiyunga biciye mu mbazi bashishikarizwa n’amatorero basengeramo, abandi bagatanga imbabazi ibyo gushinja bakabivamo.  Bamwe mu bacitse ku icumu ngo barababwira ngo igihe kirageze ngo dutere indi ntambwe. Ibyo gushinja bakekwaho gukora jenoside bakabireka.  

Ibyagaragajwe na rapport Declert ndetse n’iambo rya Macron ngo byaba ari intambwe nziza ku kuba noneho habaho ubushake bwo gukurikirana abakekwaho jenoside bari hanze y’u Rwanda cyane mu Bufaransa. Umwe mubasesenguzi ati « abenshi bariyo bumvaga ko bari nk’iwabo aho batagira ubakoraho. Ubu rero amazi ntakiri ya yandi. » Kuri uyu musesenguzi ngo iri jambo rya Macron rishyizwe mu bikorwa abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu babona nibura imibare y’ababuranishwa icyaha cya jenosie bari mu Bufaransa yiyongera dore ko hafi ya ntabo ari bo baburanishijwe mu myaka yashize.

Uwizeyimana Marie Louise  

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid-19 ntibuza umubyeyi uyirwaye konsa
Next articleInyangamugayo mu nkiko za rubanda zifasha mugutanga ubutabera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here