Cyuma Hassan azakomeza gufungwa imyaka 7

Urukiko rw’ubujurire ntacyo rwahinduye ku bihano Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yari yakatiwe n’urukiko rukuru byo gufungwa ibmyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 n’ubwo ibyaha yari yahamijwe byo byagabanutse bikava kuri bine bikaba bitatu kuko ubushinjacyaha bwari bwasabye ko kimwe mu byaha yari yahamijwe gikurwaho kuko kitakiba mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kuwa 11 Ugushyingo 2021, nibwo urukiko rukuru rwahamije Cyuma Hassan usanzwe ufite umyuyoboro wa Youtube yise Ishema, ibyaha bine birimo icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Gusa ubushinjacyaha bwahise bujurira buvuga ko icyaha cya kane Cyuma yahamijwe cyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu cyavanwaho kuko kitakibarwa nk’icyaha mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu nibwo urukiko rw’ubujurire rwasomye imyanzuro y’urubanza rw’ubujurire rugumishaho ibihano yari yahawe n’urukiko rukuru.

Ubushinacyaha bujuririra iki cyemezo bwasabaga ko ibihano bikomeza kuba uko byatanzwe n’urukiko rukuru. icyo gihe yari yahanishijwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5.

Cyuma Hassana mu rubanza rwe rwa mbere no mu bujurire yaburanaga ahakana ibyaha avuga ko ari umwere n’umwunganizi we mu mategeko Me Gatera Gashabana agasaba ko umukiriya we afungurwa.

Cyuma yafashwe ate?

Mu ntangiro z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize ni bwo Cyuma yatawe muri yombi urukiko rukuru rumukatiye gufungwa imyaka 7.

Rwari rumuhamije ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’ubutegetsi .

Icyo gihe umucamanza yari yongeyeho ikindi cyaha ariko atarezwe kandi kitari mu mategeko y’u Rwanda, cyo kwandagaza inzego zishinzwe umutekano.

Gusa ubushinjacyaha bwaje kukijuririra busaba ko cyavanwa ku rutonde rw’ibyo Cyuma agomba kuryozwa.

Mu mwaka wa 2020 ni bwo Cyuma yatawe muri yombi bwa mbere ubwo yaregwaga ko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Cyuma avuga ko yari mu kazi k’itangazamakuru ariko urwego rw’abanyamakuru – RMC – rukaba rwaramwihakanye ruvuga ko rutamuzi ku rutonde rw’abakora uyu mwuga.

Yafunzwe mu gihe cy’amezi 11 ariko arekurwa ahanaguweho icyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gusa ubushinjacyaha buhita bujuririra urukiko rukuru.

Niyonsenga Dieudonne cyangwa Cyuma Hassan yamenyekanye cyane kuri Televiziyo Ishema yashinze ikorera ku murongo wa YouTube.

Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku itariki ya 10 z’uku kwezi, Cyuma yari yasabye isubikwa ry’urubanza avuga ko atiteguye kuburana.

Yavugaga ko afunzwe mu buryo bubi cyane, adashobora kubonana n’umwunganira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.