Home Politike Depite Frank Habineza arasaba Leta y’u Rwanda kuganira n’abayirwanya

Depite Frank Habineza arasaba Leta y’u Rwanda kuganira n’abayirwanya

0

Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rinahanaranira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR, Depite Frank Habineza ,avuga ko leta y’u Rwanda ikwiye kuganira n’abatavuga rumwe nayo n’ubwo baba bayirwanya bakoresheje intwaro kuko kurwana bidatanga igisubizo kirambye.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cy’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije DGPR, cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Kanama 2022 ubwo iri shyaka ryatangazaga aho rihagaze muri gahunda yihaye yo kujya iganira n’abanyamakuru buri kwezi.

Ubwo yasobanaruga ibyari muri manifesto yabo ubwo biyamamarizaga kujya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, mu mwaka wi 2018, Dr. Habineza yavuze ko bagishyigikiye ko Leta iganira n’abayirwanya nk’uko babisabaga icyo gihe.

“ Hagomba kubaho ibigano n’abarwanya Igihugu harimo n’imitwe yitwaje intwaro, ibyo nk’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije tubihagazeho kuko abarwanya igihugu ntituzabarwanya n’imbunda gusa ngo birangire.”

Dr. Habineza akomeza agira ati : “ Twumva ko n’ibiganiro byabaho kuko hari igihe murwana ntibirangire mukarasana ejo akongera akagaruka.”
N’ubwo Dr Frank Habineza n’ishyaka ayoboye basaba leta kuganira n’abayirwanya hari abo itifuza ko baganira na Leta.

“ N’ubwo dusaba ko leta iganira n’abayirwanya ntitwifuza ko iganira n’abasie bakoze Jenoside, ariko abandi bagomba kuganira kugirango u Rwanda ruzagire umutekano urambye.”

Ku rundi ruhande ishyaka riharanira demokaarsi no kurenegra ibidukikije rinavuga ko n’ubwo u Rwanda rugomba kuganira n’abarurwanya ariko rugomba no kwirwanaho ku bito byario byo byose yagabwaho n’uwari we wese.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ntawe yabujije gutaha mu bayirwanya bari hanze kuko n;abaturutse mu mitwe yitwara gisirikare nka FDLR nabo iyo batashye abarakirwa bagahugurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ni kunshuro yambere umwe mu bayobozi bakurumu Rwanda bari ku rwego rw’umudepite basabye leta kuganira n’abatavuga rumwe nayo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuryango w’abibumbye urashinja u Rwanda gufasha M23- Raporo
Next articleAmerika : Inkuba yakubise ibiro bya Perezida Biden ihitana benshi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here