Home Politike Depite Frank Habineza yiswe umuvugizi wa FDLR

Depite Frank Habineza yiswe umuvugizi wa FDLR

0

Dr. Frank Habineza umwe mu bagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubugetesi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR, yagarutsweho cyane ku mbugankoranyambaga nyuma yo gusaba leta kugirana ibiganiro n’abayirwanya barimo n’abayirwanya bakoresheje intwaro.

Depite Franka Habineza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatanu taliki ya 5 Kanama 2022, yavuze ko ishyaka rye ryahoze akandi rigisaba leta kuganira n’abatavuga rumwe nayo kuko aricyo gisubizo cy’umutekano kirambye.

“ Hagomba kubaho ibigano n’abarwanya Igihugu harimo n’imitwe yitwaje intwaro, ibyo nk’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije tubihagazeho kuko abarwanya igihugu ntituzabarwanya n’imbunda gusa ngo birangire.”

Dr. Habineza akomeza agira ati : “ Twumva ko n’ibiganiro byabaho kuko hari igihe murwana ntibirangire mukarasana ejo akongera akagaruka.”
N’ubwo Dr Frank Habineza n’ishyaka ayoboye basaba leta kuganira n’abayirwanya hari abo itifuza ko baganira na Leta.

“ N’ubwo dusaba ko leta iganira n’abayirwanya ntitwifuza ko iganira n’abasie bakoze Jenoside, ariko abandi bagomba kuganira kugirango u Rwanda ruzagire umutekano urambye.”

Aya magambo ya Depite Frank yahise asembura ibiganiro ku mbugankoranyambaga cyane kuri Twitter aho benshi banenze igitekerezo cye ndetse bamwe bamwita umuvugizi w’abatavuga rumwe na leta.

Benshi mu banenze ibitekerezo bye bamusabye kugaragaza abo yumva leta yaganirabo agakora urutonde rwabo.

Abandi nabo babwiye Depite Frank ko afite abamutumye kubasabira kuganira na leta.

Munyakazi Sadate avuga ko umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nta bwenge agira bityo ko ntacyo yaba aganirizwa.

Tom Ndahiro, umusesenguzi akaba n’umuhsakshatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko Depite Frank Habineza abaye umuvugizi wa FDLR ku mugaragaro, Ingabire Marie Immacule umuyobozi wa Transparency international ishami ry’u Rwanda nawe ari mu bamaganye iitekerezo cy’ishyaka rya Depite Frank maze amusaba kujya gushyikirana nabo avuga kuko nawe ari muri Leta.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika : Inkuba yakubise ibiro bya Perezida Biden ihitana benshi
Next articleKenya: Umudepite yiciye umuntu ku biro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here