Home Ubutabera Depite yafashwe yinjirana imbunda mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika

Depite yafashwe yinjirana imbunda mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika

0

Umudepite Andy Harris wo mu ishyaka ry’Aba Republican, uhagarariye Leta ya Maryland, yafatiwe ku muryango w’Ingoro Ishinga Amategeko ya Amerika afite intwaro mu mufuka, kandi bibujijwe mu cyanya cy’iyo Ngoro.

Umudepite Andy Harris

Uyu Harris yafashwe n’ibyuma bisaka byashyizwe ku marembo y’Ingoro Ishinga Amategeko ya Amerika, nyuma y’imyigaragambyo karundura iherutse kubera kuri iyo Ngoro ku wa 6 Mutarama, igahitana ubuzima bw’abantu batanu barimo n’umupolisi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Harris yagerageje guhereza bagenzi be iyo ntwaro ngo bayimufashe, gusa baranga kuko nta burenganzira bwo gutunga intwaro butangwa na Leta ya Washington bafite.

Hagati aho, Polisi yo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatangaje ko yatangiye iperereza mu rwego rwo kumenya impamvu yateye Harris kwitwaza intwaro agiye mu Nteko.

Kuri ubu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika harimo urwikekwe hagati y’abadepite b’aba Republican n’aba Democrate by’umwihariko nyuma y’imyigaragambyo iherutse kubera ku Ngoro bakoreramo.

Ubu bwumvikane buke ni bwo bwatumye bamwe mu badepite b’Aba Democrate basaba ko ku muryango w’Inteko hashyirwa ibyuma bisaka, icyemezo kitishimiwe na benshi mu ba Republican.

Umudepite Alexandria Ocasio-Cortez uhagarariye Leta ya New York, yatangaje ko Harris yari kuryozwa ibyo yakoze.

Alexandria ati “Yatesheje agaciro amategeko twashyizeho nk’Abanyamerika, bisobanuye ko atakwizerwa mu gukurikirana ibya rubanda. Njye sinitaye ku mpamvu yatumye azana intwaro mu Nteko, icyo nitayeho ni ingaruka ibikorwa bye byari bugire ku badepite 435 yari ashyize mu kaga”.

Nyuma y’uko hari bamwe mu badepite bakomeje kugenda barenga ku mabwiriza yo gusakwa, ubuyobozi bw’Inteko bwashyizeho ibihano birimo ko uzarenga ku mabwiriza akinjira mu Nteko adasatswe, azajya acibwa amande ya 5 000$ (arenga miliyoni 4.9 Frw), byasubira agakatwa 10 000$ (arenga miliyoni 9.8 Frw).

Ibi kandi bibaye mu gihe umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Perosi, yamaze kubwira Sena ya Amerika ko kuri uyu wa Mbere, ayishyikiriza icyifuzo cyo gutorera umwanzuro wo gutera icyizere Trump burundu, n’ubwo uyu mugabo yamaze kuva ku butegetsi.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmavubi yihagazeho imbere y’ikipe ya Maroc biranganya
Next articleKigali: Hatangajwe amasaha ntarengwa ya Siporo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here