Home Politike Depite yanyagiranywe n’abandi atoha wenyine

Depite yanyagiranywe n’abandi atoha wenyine

0

Habiyaremye Jean Pierre Celestin, weguye mu nteko ishingamategeko avuga ko ibyo yakorewe byatumye yegura nta mucyo ubirimo kuko ubwo yafatwaga yari kumwe n’abandi bayobozi ariko aba ariwe wenyine bigiraho ingaruka.

Uyu weguye ku mwanya w’ubudepite yari amazeho imyaka ine avuga ko ibyo kwegura kwe byose byatewe na polisi yamufashe amashusho ikayakwirakwiza ikongera no kumuhamagaza kwisobanura ku bintu byari bigiye kumara imyaka ibiri byarafashweho umwanzuro.

Habiyaremye avuga ko muri Werurwe 2021 polisi y’igihugu yamufashe yarenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Icyo gihe yaganiriye na polisi ayisaba imbabazi birarangira arataha.

 Akomeza agira ati: “Ubundi iyo habaye ikibazo nk’icyo witaba komite ishinzwe imyitwarire mu nteko, narayitabye turaganira nabyo birarangira.”

Usibye kuganira n’abashinzwe imyitwarire mu nteko yanaganiriye n’abayobozi b’ishyaka akomokamo rya FPR Inkotanyi kuri iki kibazo.

“ Nasabye imbabazi mu ishyaka ko ntitwaye neza ndazihabwa.”

Habiyaremye avuga ko iyo mugenziwe Mbonimana Gamariel ataza gusinda ngo yegure nawe atari bwongere kugarurwa muri ibi bibazo yari aziko byarangiye.

Nyuma y’uko uriya mudepite (Mbonamana Gamariel) yeguye abantu bongeye kubizamura kumbuga nkoranyambaga bituma polisi yongera kumpamagara.

“ Nabwiye polisi nti ko ibintu bimaze umwaka twarabiganiriyeho bikarangira kuki mwongeye kubimbaza, icyo gihe nabonye polisi ifite indi myumvire mpitamo gusoza izo mpaka mfata icyemezo cyo kwegura.”

Avuga ko ntawigeze amuhatira kwegura ariko ko kongera guhamagazwa na polisi ku bintu byari byarahawe umurongo mu myaka hafi ibiri ishize byamuteye impungenge..

“ Naribajije nti ubu tugiye kujya tubazwa n’ibintu byarangiye twari twarahaye umurongo.”

Habiyaremye yanyagiranwe n’abandi atoha wenyine

Habiyaremye Jean Pierre Celestin, avuga ko igihe yatindaga gutaha akarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Werurwe umwaka ushize yatunguwe n’ibyamubayeho kuko yari kumwe n’abandi bayobozi ariko polisi y’Igihugu ihitamo kumufata wenyine abandi irabareka baragenda none nibyo bimuviriyemo kwegura.

“ Icyo gihe nabajije abamfashe nti kuki ari njye jyenyine muhisemo gufata kandi nari kumwe n’abandi, icyo gihe bansubije ko ntagomba kwinjira mu mikorere yabo.” Habiyaremye akomeza avuga ko amashusho ye yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga atari yanyoye ibisindisha nk;uko benshi babikeka ahubwo ko yari afite “igitutu yatewe no gufatwa na polisi.”

Habiyaremye afatwa yari ari kumwe na Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Burera, visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka Karere na visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyabihu.

“ Inzego zidushinzwe nizo zikwiye kubazwa ibyo zikora ( accountability), ni gute dukora ikosa risa turi kumwe ariko umuntu umwe akaba ariwe ubiryozwa, aho naho washyiraho ikibazo.”

Habiyaremye uvuga ko agiye kwikorera yasabye inzego z’umutekano kugira ukuri n’umucyo mu byo zikora kuko mu byabaye nta mucyo wari ubirimo.

“ Ikindi mbasaba ni ugukemurira ibibazo ku gihe kuko iyo icyo gihe babikemura ntibyari kuba bimaze imyaka ibiri ngo byongere bigaruke.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNiyitegeka Theoneste wahamijwe ibyaha bya Jenoside yafunguwe
Next articleBurundi: Perezida Ndayishimiye avuga iki ku bashinja u Rwanda gufasha M23
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here