Home Imyidagaduro Diamond Platinumz ashobora gukurwa mu bihembo bya BET kubera Magufuli

Diamond Platinumz ashobora gukurwa mu bihembo bya BET kubera Magufuli

0

Abantu barenga 18.000 bashyize umukono ku cyifuzo gisaba ko icyamamare cyo muri Tanzaniya cyakurwa ku rutonde rw’abahatanira ibihemboBET awards byo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Diamond Platnumz, umwe mu ba byamamare bikomeye muri Afurika, yiteguye kuba umuhanzi mpuzamahanga witwaye neza muri uyu mwaka yegukana igihembo cya BET.

Ariko hari benshi batabimwifuriza  kuko basanga atandukanye cyane  n’abaherutse gutsindira ibi bihembo bya BET  nka Davido na Burna Boy, “kuko bo bakoresha imbaraga zabo n’ukwamamara kwabo barwanya   akarengane nk’aho biherutse kugaragar mu nkubiri y’ imyigaragambyo ya #EndSARS yo muri Nijeriya umwaka ushize.

Abarwana Diamond bavuga ko yari inshuti na Perezida Magufuli kandi kuri bo yari umunyagitugu.

NairobiNews ivuga ko Diamond Platnumz yari ashyigikiye byimazeyo nyakwigendera Perezida John Magufuli, kandi ko zimwe mu ndirimbo ze zakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza ‘ishyaka riri ku butegetsi umwaka ushize.

Magufuli wapfuye muri Werurwe, yashinjwaga kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uru rubuga ruvuga ko nibura umudepite umwe – Depite Nusrat Hanje – yirengagije ibishinjwa Diamond maze atera intambwe ajya kumureba amubwira ko “Turi gusenga ngo utsindire iki igihembo”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKagere Medie yihakanye Gakumba uzwi Super manager
Next articleUwabwiye Abunzi ko Jenoside yongeye kuba yabatemagura yatawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here