Home Amakuru Donald Trump mu bibazo nyuma yaho bamusanganye inyandiko z’ibanga

Donald Trump mu bibazo nyuma yaho bamusanganye inyandiko z’ibanga

0
Donald Trump yabwiye abamushyigikiye ko Amerika ishobora kongera gutera imbere ikagira n'amahoro abigizemo uruhare abasaba gutegereza vuba cyane

Urwego rw’iperereza ry’imbere muri Amerika (FBI) rwafashe inyandiko z’ibanga rikomeye mu gusaka rwakoze muri iki cyumweru mu nyubako y’i Florida ya Donald Trump wahoze ari Perezida w’iki gihugu, nkuko bikubiye mu ruhushya rw’isaka.

Abakora iperereza ba FBI bahakuye amatsinda 11 y’inyandiko, arimo n’amwe yanditseho “TS/SCI”, iki kikaba ari ikirango gishyirwa ku bintu bishobora kwangiza “mu buryo bukomeye by’umwihariko” umutekano w’Amerika.

Trump yahakanye avuga ko nta kibi yakoze, avuga ko izo nyandiko zitari zikiri ibanga.

Bwabaye ubwa mbere urugo rw’uwahoze ari Perezida rusakwa bijyanye n’iperereza ku cyaha.
Urutonde rw’ibyakuwe kwa Trump rwatangajwe ku mugaragaro ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, nyuma yuko umucamanza afunguye inyandiko y’amapaji arindwi yari irimo n’uruhushya rutanga uburenganzira bwo gusaka inyubako ya Mar-a-Lago ya Trump, iri aharuhukirwa ku mwaro wa Palm Beach.

Urwo ruhushya rw’isaka ruvuga ko amasanduku arenga 20 arimo ibintu yatwawe ku wa mbere, arimo n’amafoto, ubutumwa bwandikishije umukono w’intoki, amakuru atatangajwe ajyanye na “Perezida w’Ubufaransa” ndetse n’ibaruwa itanga imbabazi ku nshuti ya Trump y’igihe kirekire, Roger Stone.

Hamwe n’amatsinda ane y’inyandiko z’ibanga rikomeye, iryo tsinda ry’inyandiko ririmo “inyandiko z’ibanga” ziri mu hantu hatatu ndetse n’amatsinda atatu y’ibintu by'”ibanga”.

Urwo ruhushya rwo gusaka rusobanura ko abakora iperereza ba FBI bari barimo gushaka ibishobora kuba ari ukurenga ku itegeko ry’ubutasi.

Iri tegeko rivuga ko binyuranyije n’amategeko kubika cyangwa gutanga amakuru ashobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu.

Amategeko abuza gutwara inyandiko cyangwa ibintu by’ibanga. Akiri ku butegetsi, Trump yongereye ibihano kuri iki cyaha, ndetse ubu gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri itanu.

Urwo ruhushya rw’isaka rukubiyemo ko ahantu hasatswe ku nyubako Mar-a-Lago harimo agace kitwa “ibiro 45” ndetse n’ibyumba by’ububiko, ariko ko hatarimo ibyumba byihariye by’abashyitsi byarimo bikoreshwa na Trump n’abakozi be.

Minisiteri y’ubutabera y’Amerika yari yasabye urukiko gutangaza urwo ruhushya ku wa kane, iki cyemezo kikaba gifatwa nk’imbonekarimwe mu gihe iperereza rikomeje.

Urwo ruhushya rwo gusaka kwa Trump rwemejwe n’umucamanza ku itariki ya 5 y’uku kwezi kwa munani, habura iminsi itatu ngo rushyirwe mu bikorwa ku wa mbere, ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa munani.

Ku wa gatanu nijoro, ibiro bya Trump byasohoye itangazo bikomeza kuvuga ko yakoresheje ububasha bwe igihe yari akiri Perezida mu gutuma izo nyandiko zitakiri ibanga.

Inzobere mu mategeko zabwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika ko bitaboneka niba iyo ngingo yagira ishingiro mu rukiko.

Tom Dupree, umunyamategeko wahoze akora muri minisiteri y’ubutabera, yabwiye BBC ko abaperezida bashobora gufata amakuru bakayagira atari ibanga, ariko ko hari uburyo bagomba gukurikiza kandi ko bitaboneka ko hano byakurikijwe.

Taylor Budowich, umuvugizi wa Trump, yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden “biraboneka ko burimo kuramira ibyangiritse nyuma y’isaka ryagenze nabi”.

Budowich yashinje ubu butegetsi “gusohora ibinyoma n’amarenga mu kugerageza koroshya ikoreshwa ry’ubutegetsi nk’intwaro ku wo bahanganye muri politiki ukomeye”.

Inshuti za Trump zigendera ku mahame akomeye ku bya kera, na zo zamaganye iryo saka, zivuga ko ari igikorwa cyo kumwibasira muri politiki, mu gihe arimo gutekereza ku kongera kwiyamamaza ku mwanya wa perezida mu 2024.

Amakuru avuga ko inzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko zo mu gihugu zirimo gukurikirana inkeke zo ku mbuga za Internet zirimo gushyirwa ku bategetsi bo muri leta, nyuma y’iryo saka.

Umushinjacyaha mukuru w’Amerika, Merrick Garland, wemeje ko iryo saka rikorwa, ku wa kane yashyigikiye abarikoze, avuga ko ari “abakozi ba rubanda bakorana ubwitange, bakunda igihugu”.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Sinzarebera ncecetse igihe ubunyangamugayo bwabo bwibasiwe”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhungu wa Perezida Kagame yasoje amasomo ya gisirikare
Next articleSobanukirwa impamvu Ronaldo ari mu bahatira Ballon d’Or Messi ntabemo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here