Home Amakuru Dore abahawe igihembo cya Nobel uyu mwaka wa 2020

Dore abahawe igihembo cya Nobel uyu mwaka wa 2020

0

Igihembo cy’amahoro cyiritiwe Nobel cya 2020 kimaze guhabwa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi WFP cyangwa PAM, kubera umuhate waryo mu kurwanya inzara ku isi.

Komite itanga ibi bihembo byitiriwe Nobel ivuga ko PAM yabaye “ingenzi mu muhate wo kurwanya gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara n’amakimbirane”.

Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadorari, ni hafi miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda.

Ku nshuro ya 101, uwegukanye iki gihembo yatangajwe na Norwegian Nobel Institute i Oslo.

Abandi begukanye igihembo cya Nobel mu ngeri zinyuranye;

  • Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi cyahawe abavumbuye Hepatitis C

Abagenewe iki gihembo ni abashakashatsi b’Abanyamerika babiri Harvey Alter na Charles Rice hamwe n’umuhanga muri siyansi w’Umwongereza Michael Houghton

Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel ivuga ko ubuvumbuzi bwabo “bwarokoye miliyoni z’abantu”.

  • Igihembo cyitiriwe Nobel muri Butabire(Chemistry) 2020 cyahawe Emmanuelle Charpentier na Jennifer A. Doudna “kubera guteza imbere uburyo bwo guhindura uturemangingo.”
  • Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo(Literature) 2020 cyahawe Louise Glück “kubera ijwi rye ry’imivugo ridashidikanywaho ko n’ubwiza bukabije bw’ibihangano bye butuma yaramenyekanye ku isi hose.
  • Igihembo cyitiriwe Nobel muri Bugenge (Physics) cya 2020 cyahawe Roger Penrose ukomoka mu Bwongereza, Reinhard Genzel ukomoka mu Budage na Andrea Ghez wo muri Amerika kubera ko bavumbuye ibintu byahinduye imyumvire y’abahanga, aho bavumbuye ibyobo bibiri byirabura biri mu isanzure.

Uburemere bw’iki gihembo

Ibihembo byitiriwe Nobel ni bimwe mu mashimwe akomeye cyane atangwa ku isi.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa ku cyifuzo cy’umuvumbuzi Alfred Nobel wo muri Sweden, byatanzwe bwa mbere mu 1901.

Bihabwa abantu bo mu byiciro bitandukanye “babaye ingenzi cyane mu buzima bw’abantu” mu mezi 12 ashize.

Uwabonye igihembo cyitiriwe Nobel ahabwa ibintu bitatu: Diploma ya Nobel, buri imwe ikoze mu buhanga n’ubugeni byihariye, Umudari wa Nobel, n’amafaranga, iyo abagihawe barenze umwe barayagabana. Abagihawe bagomba kubanza gutanga imbwirwaruhame kugira ngo bayahabwe.

Hari imyaka imwe ibi bihembo bitigeze bitangwa – cyane cyane mu ntambara ebyiri z’isi.

Ishyirahamwe Nobel Foundation rivuga ko iyo risanze muri uwo mwaka nta muntu ukwiye igihembo mu cyiciro runaka, kibikirwa umwaka utaha.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagore bahombejwe na Covid19 bashoka ibishanga
Next articleWomen in the media say that they are strongly affected by Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here