Home Amakuru Dore abana batumye Perezida Putin ashyirirwaho impapuro zo kumufunga

Dore abana batumye Perezida Putin ashyirirwaho impapuro zo kumufunga

0

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruherutse gusohora impapuro zita muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, rumushinja ibyaha by’intambara birimo kwimura abantu bari batuye mubice byigaruriwe n’Uburusiya muri Ukraine ku gahato, kohereza abantu ku gahato cyane cyane abana n’ibindi.

Usibye Perezida Putin, ICC, yanategetse ko Maria Alekseyevna Lvova-Belova, komiseri w’Uburusiya ushinzwe uburenganzira bw’abana nawe atabwa muri yombi akaburanishwa n’uru rukiko.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Leta y’Uburusiya  yanze icyifuzo cya ICC, umuvugizi wa Kremle, Dmitry Peskov, avuga ko ibyatangajwe na ICC ari amahano. Uburusiya bwahakanye kwibasira abasivili kuva bwatangira ibitero byabwo muri Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize, Uburusiya bwamaganye inshuro nyinshi ababushinja guhohotera abasiviri bunahakana kuba bwarimuye abaturage ba Ukraien ku gahato.

Ibi ni bimwe mu byatanzwe na Ukraine kugirango abayobozi b’Uburusiya basohorerwe impapuro zo kubata muri yombi.

Ku wa gatanu, Daria Herasymchuk, umujyanama  wa Perezida wa Ukraine ushinzwe uburenganzira bw’abana yasobanuriye Reuters uburyo  Uburusiya bwakoresheje mu kwimura abana ba Ukraine mu buryo butemewe n’amategeko.

Burimo:

– guha imiryango iba mu turere twigaruriwe n’Uburusiya uburenganzira bwo kujyana abana babo mu biruhuko mu Burusiya ariko ntibagarurwe.

– kujyana abana ba Ukraine kure y’ibigo bibitaho mu duce twigaruriwe n’Uburusiya

– gutandukanya abana n’ababyeyi kuri bariyeri zikorerwao isuzuma z’abemerewe kujya mu Burusiya n’abatabyemerewe.

– kwambura uburenganzira bw’ababyeyi binyuze mu mategeko akurikizwa ku turere twigaruriwe n’Uburusiya.

– Uburusiya bushinjwa kandi gutwara abana bubambuye abantu bakuru babasigaranye nyuma y’uko ababyeyi babo bari bamaze gupfa.

Umushinjacyaha mukuru wa Ukraine, Andriy Kostin, ku ya 17 Werurwe yatangaje ko we n’abandi bashinjacyaha bakoze iperereza ku Gihugu cy’Uburusiya ku gikorwa cyo kuvanwa abana barenga 16.000 mu turere twigaruriwe n’Uburusiya twa Donetsk, Luhansk, Kharkiv na Kherson. Ku rubuga rwe rwa Facebook, Kostin yagize ati: “Ariko imibare nyayo ishobora kuba iruta iyi cyane.”

Abayobozi bavuga ko kugeza ubu Ukraine imaze kugarura mu gihugu abana 308 gusa.

Iryna Vereshchuk, minisitiri ushinzwe gusubiza abantu mu buzima mu busanzwe mu Turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya aherutse kwandikira abayobozi b’Uburusiya, abasaba urutonde rw’imfubyi zose zo muri Ukraine ndetse n’abana bose bo muri Ukraine bafite ababyeyi bambuwe uburenganzira bwabo bari mu Turere twigaruriwe n’Uburusiya.

Raporo yasohowe muri Gashyantare na Laboratwari y’ubushakashatsi bw’ikiremwamuntu mu ishuri ry’ubuzima rya Yale mu rwego rwo kugenzura amakimbirane, itangaza ko Uburusiya bwakiriye nibura abana 6.000 baturutse muri Ukraine.

Raporo yavuze ko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Yale bagaragaje nibura inkambi 43 n’ibindi bigo bibamo abana bakuwe muri Ukraine cyane mu duce twigaruriwe n’Uburusiya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbajyanama ba Leta mu by’amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko
Next articleAbanyarwanda bibukijwe ibyiza by’ubuhuza mu Nkiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here