Home Ubutabera Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yagejejwe mu bushinjacyaha

Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yagejejwe mu bushinjacyaha

0

Dosiye iregwamo Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha nyuma y’uko atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, icyo gihe yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye iregwamo uyu mugabo yoherejwe mu Bushinjacyaha mu cyumweru gishize.

Yakomeje ati “Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri.”

Icyaha Jado Castar akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB mu cyumweru gishize, ariko we yahise ataha.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku wa 19 Nzeri, ahagana saa saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Minisiteri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.

Ministeri ya Siporo yanijeje ko igiye kwinjira mu iperereza kugira ngo imenye abateje ikibazo, bakurikiranwe.

Ingingo ya 2.4.2 y’amategeko ya FIVB ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry’igihugu.

Ingingo ya 2.4.2 yo ivuga ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo umukinnyi akinire ikindi gihugu, “Niba mu gihe cyo kwandikisha umukinnyi, afite ubwenegihugu bw’ahandi, yemererwa gukina mu gihe abonye ubw’igihugu cyo muri federasiyo imwandikisha.”

Iya 5.2.1 ivuga ko “umukinnyi yemerewe guhindura igihugu akinira niba amaze imyaka ibiri aba muri icyo gihugu cya federasiyo imusaba.”

Jado Castar ni uwa mbere watawe muri yombi ariko iperereza riracyakomeje. Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa ingingo ya 276 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKujya muri Mozambique byarutiye Perezida Kagame kwitabira inama ya UN
Next articleIngorane z’abagore baterwa inda n’abanyamahanga baza mu Rwanda bagahita bigendera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here