Home Uncategorized Dr. Bizimana yakuyeho urujijo ku bavuga ko Perezida Habyarimana yakundaga abatutsi

Dr. Bizimana yakuyeho urujijo ku bavuga ko Perezida Habyarimana yakundaga abatutsi

0

Dr. Bizimana Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, kuri uyu munsi hibukwaho  abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa leta y’Abicanyi wo kurimbura Abatutsi  yagarutse ku bahakana Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko  uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal yakundaga Abatutsi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye abari bitabiriye uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa rebero rushyinguwemo abanyepolitiki.

“Hari amayeri abarwanya Jenoside yakorewe abatutsi bakunda kwifashisha muri iki gihe bavuga ko perezida Habyarimana yarengeye abatutsi ko kubutegetsi bwe ntacyo bari babaye, abo bantu bakandika ko FPR ariyo yazanye ibibazo mu Rwanda.” Dr. Bizimana yakomeje atanga ingero zinyomoza ibi bitekerezo nk’aho avuga ko Perezida Habyarima yatangiye gutoteza Abatutsi ataraba na Perezida wa repubulika.

“Hari ibaruwa Habyarimana yanditse mu 1969 irimo ibintu bibiri by’ingenzi birimo ko impunzi ziri hanze y’igihugu zitagomba kugaruka mu gihugu kandi ko n’abatutsi bari mu mahanga ari abanyamahanga. Nonese niba yaratotezaga abatutsi ataraba perezida mutekereza ko yabaye perezida ahinduka muzima ntabyabayeho.” Urundi rugero atanga ni  ikandamizwa ryakorewe abatutsi mu mashuri Habyarimana agifata ubutegetsi.

“Ndabaha urugero rw’uburyo agifata ubutegetsi mu myaka itatu yambere yimye imyanya ku buryo bugaragara abanyeshuri b’abatutsi. Mu mwaka w’1974 kugeza 1977 nyuma y’umwaka umwe gusa agiye ku butegetsi abanyeshuri barangije muri kaminuza bari 501 muri abo bose abatutsi bari 21 gusa bangana na 4,21%.”

Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe wa Sena   wari uyoboye umuhango yavuze ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishoboke ari uko yateguwe n’ubuyobozi bubi ari nabwo bwashyize imbaraga nyinshi mu kuyishyira mu bikorwa, asaba abanyapolitiki b’ubu gufatira umurage kuri bagenzi babo bishwe bazira kwanga ikibi.

wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, umunsi wahuriranye no kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa leta y’Abicanyi wo kurimbura Abatutsi.

Yagize ati “Nk’uko byagaragajwe n’impuguke n’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Jenoside ntabwo ishobora gukorwa idashyigikiwe n’ubuyobozi. Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yarateguwe, kandi yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwakoresheje ingufu zose zishoboka, amashyaka, n’izindi nzego z’imiyoborere y’igihugu.”

Senateri Dr Iyamuremye yavuze ko aba Banyepolitiki bibukwa uyu munsi, barwanyije urwango, amacakubiri ndetse na Jenoside yategurwaga ndetse babikoraga bazi ko bashobora kwicwa ariko kubwo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeza uwo mutima wa gitwari.

Ati “Bahigwaga batazira ubwoko bwabo ahubwo kubera kurwanya urwango, ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko hari n’abazize byombi, ko bari Abanyepolitiki nziza ariko bakaba n’abatutsi. Abishwe bagerageza kurokora Abatutsi no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside tubasanga no mu bindi byiciro by’abanyarwanda. Abo bose baranzwe n’ibikorwa by’ubwitange kugeza aho bemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo bakize Abatutsi bahigwaga.”

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, Gitega, CHUK, Cyahafi n’ahandi. Rushyinguyemo abanyapolitiki 12 aribo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga.

Hashyinguye kandi Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, André Kameya, Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango, Faustin Rucogoza na Jean Baptiste Mushimiyimana.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTwitter yemeje igihugu kizabamo icyicaro cyayo muri Afurika
Next articleUbwisanzure mu gutanga ibitekerezo imbogamizi ku gufata abahakana n’abapfobya Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here