Home Ubutabera Dr Isaac Munyakazi yahamijwe icyaha cya ruswa mu bujurire

Dr Isaac Munyakazi yahamijwe icyaha cya ruswa mu bujurire

0

Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Bivuze ko asabwa kwitwararika akirinda kugwa mu bindi byaha mu gihe cy’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Gatatu saa tanu ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro ku rubanza rwa Munyakazi. Uregwa ntiyari ari mu rukiko uru rubanza rusomwa.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Gahima Abdoul ureganwa na Munyakazi nta shingiro bufite, ategeka ko afungwa imyaka itanu agacibwa n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire mu Gicurasi 2021. Mbere y’uko rutangira kuburanishwa icyo gihe rwari rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.

Ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe Abdoul Gahima we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Bobi Wine yafungiwe mu rugo
Next articleAmakuru Bazeyi na Nkaka bo muri FDLR batanze yatumye Umucamanza abagabanyiriza ibihano

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here