Home Ubutabera Dr. Kayumba avuga ko urukiko rushaka guhisha ibye

Dr. Kayumba avuga ko urukiko rushaka guhisha ibye

0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Dr Kayumba ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Iburanisha ry’uyu munsi ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Umucamanza yavuze ko inteko iburanisha igizwe n’Abacamanza batatu hakenewe umwanya kugira ngo bamenye dosiye.

Kayumba yahise avuga ko na we atiteguye kuburana kuko afungiwe mu kato akaba atabasha kubonana n’umwunganizi we mu mategeko uko bikwiye nk’uko

Urukiko rwavuze ko urubanza rwimuriwe tariki ya 14 z’ukwezi kwa 10 muri uyu mwaka wa 2022, rukazabera i Mageragere aho Dr Kayumba afungiye.

Dr Kayumba n’umwunganira mu mategeko, ari we Me Seif Ntirenganya bamaganye iki cyemezo, basaba ko urubanza rwazabera mu ruhame.

Urukiko rwavuze ko kuba Dr Kayumba azaburanira i Mageragere ari “ukorohereza umuburanyi”, ariko Kayumba n’umwunganira bavuga ko ari “ukugira ngo ibye bitamenyekana”.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwiteguye kuburanira aho ariho hose.

Dr Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi muri Nzeri, 2021 hashize igihe gito atangaje ko ashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).

Mu mwezi kwa 11 k’umwaka wa 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Iki cyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ku wa 05 Ukwakira 2021 mbere y’uko kijuririrwa.

Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha ariko aragihakana akavuga ko ukimurega atigeze akiregera muri 2017 aho avuga ko aribwo cyakozwe.

Ibi byaha arabihakana akavuga ko afunzwe ku mpamvu za politiki.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamporiki wari witeguye kuburana ntiyaburanye
Next articlePerezida Putin yasetse abavuga ko ari gutsindwa muri Ukraine
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here