Home Politike Dr. Kayumba umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi arafunzwe

Dr. Kayumba umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi arafunzwe

0
Dr Kayumba Christopher

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeli 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

Ni ibyaha yakoze mu bihe bitandukanye hagati ya 2012 na 2017 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu mu Mujyi wa Kigali.

Kayumba Christophe amaze igihe washinze ishyaka yise ‘Rwandese Platform for Democracy’ (RPD). akurikiranwaho bene ibi byaha benshi bakaba bari baziko byarangiye kuko ataherukaga kwitaba ngo yisobanure kuri ibi byaha.

Afunzwe nyuma y’igihe gito afunguwe ku byaha yari yahamijwe n’inkiko icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyanza: Urubanza rw’Abayisilamu baregwa iterabwoba rwasubitswe
Next articleNyagatare: Urukiko rwategetse ko Safari wakubise Dasso afungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here