Home Politike Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame muri Angola

Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame muri Angola

0

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame muri Angola mu muhango w’irahira rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu ku nshuro ye ya kabiri.

Ni umuhango uri bube kuri uyu wa kane mu murwa mukuru wa Angola i Luanda. Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yahageze muri iki gitondo ,ntihatangajwe impamvu perezida Kagame atari we witabiriye uyu muhango n’ubwo aherutse kwitabira undi usa nawo wabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru muri Kenya aho Perezida Ruto yarahiriraga kuyobra iki Gihugu.

Perezida Laurenco agiye kurahira nyuma y’uko we n’ishyaka rye MPLA batsinze amatora yabaye ku wa 22 Kanama 2022 ku majwi 51.2% bakurikirwa n’abakeba babo Unita ryagize amajwi 44%.

Ishyaka MPLA rya Perezida Lourenco riyoboye Angola kuva mu mwaka w’i 1975 kuva iki Gihugu cyabona ubwigenge cyakuye kuri Portugal.

U Rwanda na Angola bifitanye umubano ushingiye kuri za Ambasade bakaba banafitanye amasezerano yo guhana abanyabyaha, Gusa u Rwanda na Angola byagarutsweho cyane muri iyi myaka aho Angola ariyo yungaga u Rwanda n’abaturanyi barwo babaga bafitanye ibiazo nka Uganda na RD Congo mu bihe bitandukanye bya vuba.

Prezida João Lourenço agiye gutegeka Angola indi myaka itanu
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Putin yarusimbutse
Next articlePerezida Kagame yaganiriye n’umwami Charles III
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here