Home Politike Dr Tedros ukuriye WHO yahakanye ibyo kugurira intwaro leta ya Tigray ihanganye...

Dr Tedros ukuriye WHO yahakanye ibyo kugurira intwaro leta ya Tigray ihanganye na Ethiopia

0
Tedros Adhanom Ghebreyesus, Uyobora WHO

Ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yirenze ahakana ibyavuzwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia ko yafashije ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) kubona intwaro.

Tedros Adhanom Ghebreyesus, Uyobora WHO (Photo net)

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ni umunya-Tigray ndetse yabaye Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Ethiopia yabanjirije iyi iriho, yari iyobowe n’ishyaka TPLF. Ku rubuga rwe rwa Twitter, Dr Tedros yasohoye itangazo avuguruza amakuru yuko arimo kugira aho abogamira muri iki kibazo cya Ethiopia na Tigray. Ati “Ibi si ukuri”.

Tedros yongeyeho ko ashaka kuvuga ko ari ku ruhande rumwe gusa kandi urwo ruhande ari urw’amahoro.

Bwana Tedros avuze ibyo nyuma yuko mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, Jenerali Berhanu Jula avuze ko Dr Tedros ntacyo atakoze mu gushyigikira TPLF no kuyifasha kubona intwaro. Nta gihamya n’imwe yatanze yo kwemeza ibyo birego.

Abantu babarirwa mu magana bamaze gupfira muri iyo mirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi kwa 11.

Mu kwisobanura kuri ibyo birego, bwana Tedros yagize ati:”Umutima wanjye urashengurwa kubera ibibera iwacu, muri Ethiopia, kandi ndasaba impande zose gushaka amahoro no gutuma habaho umutekano w’abaturage b’abasivile ndetse no kugezwaho ibikorwa by’ubuvuzi n’imfashanyo”.

Mbere yaho, Jenerali Berhanu yari yavuze ati: “Ntabwo tumwitezeho ko ahagarara ku ruhande rw’abanya-Ethiopia ngo yamagane aba bantu bo muri TPLF. Amaze igihe akora igishoboka cyose ngo abashyigikire, yakoze ubukangurambaga mu bihugu duturanye ngo byamagane intambara”.

Uyu mu jenerali yongeyeho ko Tedros yakoze kuburyo abo muri Tigray babona intwaro.

Kuki Tedros ashinjwa gushakira intwaro Tigray?

 Nyuma yo gutorerwa kuboyora OMS mu mwaka wa 2017, Dr Tedros yaramenyekanye cyane mu ntangiriro y’iki cyorezo cya coronavirus. Ndetse bivugwa ko ari we munya-Tigray ubu wa mbere w’icyamamare mu mahanga.

Hagati aho, umujyanama mu bubanyi n’amahanga wa Perezida w’Amerika watowe Joe Biden, yasabye impande zirwana gusoza imirwano. Mu butumwa bwo kuri Twitter, Antony Blinken yagize ati:”Mpangayikishijwe n’amakuba ari muri Ethiopia, amakuru y’urugomo rugambiriwe rushingiye ku bwoko, ndetse n’ibyago byo kubura amahoro n’umutekano mu karere”.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) ryaburiye ko amakuba agiye kwibasira akarere kose kagakenera imfashanyo y’amahanga, none byatangiye.

Imirwano igeze ahakomeye!

Kugeza ubu abantu barenga 30,000 bambutse umupaka wa Ethiopia berekeza muri Sudan.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga bambuka uwo mupaka, nkuko Axel Bisschop ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye HCR muri Sudan yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC.

Yatangaje ko myinshi muri iyo miryango irimo guhunga igenda n’amaguru kuko ubu ibintu bimeze nabi cyane kuburyo bataguma muri Ethiopia. Newsday yavuze ko yavuganye n’umukozi wo muri banki, abarimu bamwe, abaganga, bose bagahuriza ku kuba ibintu byari bimeze nabi cyane kuburyo batari kuhaguma, nuko bahitamo kuhava n’amaguru.

IBARUWA YA TEDROS YISOBANURA

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid-19 yatangiye kugera mu bigo by’amashuri mu Rwanda
Next articleRusesabagina agiye guhura n’umwunganizi we mushya Me Gatera Gashabana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here