Home Amakuru DRC: Abahanzi bakomorewe bemererwa kuririmba banenga Perezida w’Igihugu

DRC: Abahanzi bakomorewe bemererwa kuririmba banenga Perezida w’Igihugu

0

Inkiko zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zakuyeho itegeko ryabuzaga  abahanzi kuririmba banenga Perezida Félix Tshisekedi.

Iri tegeko ryahagaritswe kongera gukoreshwa ku wa kabiri na komisiyo ishinzwe kugenzura, hanyuma rivaho ku wa gatatu nyuma y’uko minisitiri w’ubutabera abigizemo uruhare.

Itsinda ry’abanyamuziki, MPR, na ryo ryatangaje ko ryasabye cyane ko iryo tegeko rikurwaho.

Iri tegeko ryafashwe na benshi nk’igitugu bituma rinengwa na benshi mu bihugu bitandukanye.

Inzu z’itangazamakuru ubu zemerewe gucuranga indirimbo nka Nini Tosali Te (Ni iki tutakoze mu rurimi rwa Lingala).

Indirimbo igereranya ibyo Bwana Tshisekedi yasezeranije igihe yari muri opposition hamwe nibyo amaze kugeraho nka perezida.

Amwe mu magambo y’iyi ndirimbo agaruka kuri Perezida Tshisekedi agira ati: “Wadusezeranije umunezero nyuma yuko [nyakwigendera perezida] Mobutu avuye ku butegetsi. Mobutu yaragiye ariko nta tandukaniro twabonye. Wavuze ko uzakosora ibintu nusimbura Kabila ku butegetsi. Kabila yavuyeho ariko biracyakomeye.”

Gusa hari indirimo iri mu rurimi rw’igifaransa yitwa ibaruwa kuri Tshitshi (Tshitshi ni izina rya Se wa Perezida Tshisekedi) igihagaritswe itemerewe gucurangwa muri iki gihugu.

Muri iyi ndirimbo umuhanzi Bob Elvis, agira ati: “Kuva wagenda umuhungu wawe Felix yabaye perezida w’Igihugu … Twahinduye ubutegetsi ariko gahunda ntiyigeze ihinduka”.

Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yanditse ku rubuga rwa twitter ko iryo tegeko ryaturutse kuri guverinoma.

Ati: “Umuturage uwo ari we wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye, mu gihe atishe amategeko”.

Umubare w’abareba izi ndirimbo wariyongereye cyane ku rubuga rwa Youtube nyma yahoo byari  bitangajwe ko izi ndirimbo zitemerewe gucurangwa kuri radiyo no kuri televiziyo z’imbere mu gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwana wavukiye amezi 5 niwe wemejwe nk’uwavukiye igihe gito mu mateka
Next articleAmavubi ashobora kudakina na Kenya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here