Home Amakuru DRC: Abasirikare bazengurutse umujyi wa Kinshasa biyerekana

DRC: Abasirikare bazengurutse umujyi wa Kinshasa biyerekana

0

Ingabo zkoze akarasisi mu muhanda munini mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Kinshasa, mu rwego rwo kwerekana ingufu z’iki gisirikare  mu gihe iki gihugu kiri mu ntambara n’ inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’Igihugu.

Abasirikare bakoze aka karasisi mu mujyi wa Kinshasa ni abasanzwe barinda umukuru w’igihugu.

Abasirikare bambaye ingofero zitukura bafite n’imbunda zo mu bwoko bwa AK47 bagaragaye baririmba banakomerwa amashyi n’ababarebaga ku muhanda uri mu mujyi rwa gati witiriwe taliki 30 Kamena.

Bamwe mu bari bateraniye aho bashishikarije  abasirikare kujya kurwanya inyeshyamba za M23 zafashe umupaka wa BUnagana uhuza iki Gihugu na Uganda.

Inyeshyamba zavuze ko zitazava mu mujyi wa Bunagana keretse guverinoma niyemera kuganira nabo.

Guverinoma ya Kongo ishinja umutwe wa M23 kuba “umutwe w’iterabwoba” kandi ishinja leta y’u Rwanda kuwufasha.

U Rwanda rukomeje guhakana ibyo rushinjwa na leta ya Congo byo gufasha umutwe wa M23.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCHOGM: Boris Johnson agiye gukemura ikibazo cy’inzara cyatewe n’intambara y’Uburusiya
Next articleBoris Johnson agiye kwirukana abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu Bwongereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here