Home Amakuru DRC: Amerika yavuze igitero gihita kiba hakekwa umutwe wa M23

DRC: Amerika yavuze igitero gihita kiba hakekwa umutwe wa M23

0

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bafashe nibura imidugudu ibiri yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hafi y’umupaka uhuza Uganda n’u Rwanda n’iki Gihugu, ibi byabaye mu ijoro ryakeye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi waho .

Liyetona-koloneli Muhindo Luanzo, Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu Karere ka Rutshuru, yemeje ko abagabye ibitero ari abarwanyi bo mu mutwe wa M23, umutwe w’inyeshyamba wigaruriye uduce twinshi muri iki Gihugu hagati y’umwaka wa 2012 na 2013.

Imidugudu yombi, ya Tshanzu na Runyoni, nitwo duce twanyuma n’ubundi M23 yarekuye  mbere yuko yirukanwa n’ingabo za Kongo zifatanyije n’iz’ umuryango w’abibumbye mu 2013 bagahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Luanzo yavuze ko abantu bitwaje intwaro bateye Tshanzu na Runyoni icyarimwe ahagana mu ma saa tanu z’ijoro zo ku cyumweru.

Kuri telefoni, Luanzo yabwiye  Reuters ati: “Ubu ingabo zacu zirimo gukora ibikorwa byo kurwanya ibi bitero kuko nijoro bamenye umwanzi wabateye.”

Amakuru ava muri aka gace avuga ko imirwano yahabereye yarimo intwaro ziremereye

Ku mugoroba wo ku cyumweru, mbere yuko ibi bitero bigabwa Ambasade ya Amerika muri Congo, yatanze integuza y’umutekano, iburira Abanyamerika ko hashobora kugabw aibitero mu  murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma, uri nko ku birometero 31 uvuye mu majyepfo y’iburengerazuba bw’imidugudu yombi yaraye itewe, anagira inama abakozi bayo kwihungira aho.

Umunyamakuru wa Reuters yavuze ko imihanda minini yose ya Goma kuri ubu yuzuye abasirikare n’abandi bashinzwe umutekano.

Kuva kuri iki cyumweru abaturage benshi bahungiye ibi bitero muri Uganda na n’ubu ntibarasubira mu gihugu cyabo kuko batarizera umutekano

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article“Igifaransa” Impamvu Abavoka b’Abanyarwanda bahezwa muri EAC
Next articleKuryama saa yine z’ijoro buri munsi bigabanya ibyago byo kurwara mutima
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here