Home Politike DRC: Dore ibihugu FARDC igiye gukorana nabyo mu ‘kurandura inyeshyamba’

DRC: Dore ibihugu FARDC igiye gukorana nabyo mu ‘kurandura inyeshyamba’

0

Ingabo za DR Congo (FARDC) zivuga ko kugira ngo zicyemure burundu ikibazo cy’umutekano muke mu karere, giterwa n’imitwe yitwaje intwaro, ziri kuvugana n’ingabo z’ibihugu byose bibakikije birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Angola, Centrafrica n’ibindi.

Mu itangazo rya FARDC, ivuga ko yiteguye ubufatanye bwa gisirikare mu guhuza ingufu n’ubutasi, bakarwanya kandi bakarandura burundu imitwe yose y’iterabwoba nka ADF, FDLR, FLN n’iyindi.

Umuvugizi wa FARDC washyize umukono kuri iri tangazo,General Major Kasonga Cibangu Léon-Richard, yemereye BBC ko ibiri muri iryo tangazo ari byo bigiye gukorwa.

Nubwo Atari ubwa mbere ingabo za DR Congo zitangaje gufatanya n’ingabo z’ibindi bihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yiganje cyane mu burasirazuba bwa DR Congo, ariko ntiracika.

Hari ubufatanye busanzwe buriho bwa FARDC n’ingabo z’u Rwanda, iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique, ariko ngo ubu n’ibindi bihugu byose bikikije DR Congo “mu gihe cya vuba” biza muri uwo mugambi.

Mu kwezi kwa kabiri no muri uku kwa gatatu, intumwa za DR Congo ziyobowe n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda bahuriye i Kigali n’i Kinshasa bavugana ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Abashakashatsi bo muri muryango w’abibumbye bavuze ko hagati ya 2019 na 2020 zabonye ingabo z’u Rwanda muri DR Congo zifatanya na FARDC ku bitero byagabwe ku nyeshyamba zirimo FDLR, ibyo impande zombi zahakanye.

Uretse umuryango w’abibumbye, muri uku kwezi, ishyirahamwe ritegamiye kuri leta mu ntara ya Kivu y’epfo ryavuze ko ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red-Tabara, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yahakanye ko ibyo byabaye.

Nubwo hari bamwe bashinja ingabo za DR Congo kunanirwa ubwazo kurinda ubusugire bw’igihugu no guhashya izi nyeshyamba, abandi banenga Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo ubu zirenga 16,000 zoherejwe kurinda abaturage no gufasha kugarura amahoro muri DR Congo, zihamaze imyaka irenga 20 yose.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePhil Peter, M Irene na Social Mula bafashwe na Polisi bishe amabwiriza ya Covid-19
Next articleLaurent Gbagbo umukuru w’Igihugu wambere wari ugejejwe muri ICC yagizwe umwere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here