Home Amakuru DRC: Ingabo za Monusco hari umujyi zavuyemo

DRC: Ingabo za Monusco hari umujyi zavuyemo

0

Ingabo za ONU/UN muri Republika ya Demokrasi ya Congo (MONUSCO) zavuye mu mujyi wa Butembo, nyuma y’imyigaragambyo yahitanye abantu mu kwezi gushize, imyigaragambyo yamaganaga izi ngabo za Monusco zibwirwa ko zananiwe inshingano zazo zo guhagarika imitwe yitwaje intwaro muri iki Gihugu.

Umukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Gen Constant Kongba Ndima yagize ati:”Monusco yamaze kugenda. Kubera hari ibikoresho byabo bisigaye mu mujyi wa BUtembo, tugiye guhurira i Goma n’ababishinzwe kugirango turabe uburyo twaboherereza ibikoresho byabo, cyo kimwe n’abakozi bake basigaye i Butembo.”
Yavuze ko ingendo z’abakozi ba Monusco hamwe n’ibikoresho byabo bishobora gucungwa n’inzego zishinzwe umutekano za Congo.

Imyigaragambyo yo kwamagana Monusco yarabereye muri Kivu y’amajyaruguru mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2022. Abari muri yo basabaga ko izo ngabo zava burundu muri Congo kuko bananiwe gukora icyabazanye.

Leta ya Congo yavuze ko abantu 36 ari bo bishwe abandi 170 bkomerekera muri iyo myigaragambyo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Mugabekazi rwarikoroje hagaragazwa uburakari kuri twitter
Next articleRwanda’s traditionally marginalised batwa people threaten to return to forest as covid-19 hits them hardest
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here