Home Amakuru DRC: Intambara hagati ya M23 na Leta irakomeje mu gihe hari ibiganiro...

DRC: Intambara hagati ya M23 na Leta irakomeje mu gihe hari ibiganiro muri Kenya

0

Kuva mu gicuku cya none kuwa gatatu imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta (FARDC) muri teritwari ya Rutshuru, buri ruhande rurashinja urundi gutangiza iyi mirwano.

Colonel Ndjike Guillaume Kaike uvugira ingabo muri Kivu ya ruguru asubirwamo n’ibinyamakuru byaho avuga ko M23 ariyo yateye ibirindiro byabo ahagana saa cyenda z’igicuku.

Major Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ko ingabo za leta “zateye ibirindiro byacu, maze turwana nazo.”

Imirwano yavuzwe mu duce twa Bugusa na Tchengero muri Rutshuru, ibinyamakuru muri Kivu ya ruguru biravuga ko hari abaturage bamwe bavuye mu byabo bagahunga.

Ibiro bya perezida wa DR Congo byatangaje ko ibiganiro hagati yabyo n’inyeshyamba zo mu ntara za Kivu y’epfo, iya ruguru, na Ituri bikomeje none kuwa gatatu i Nairobi.

Imirwano mu biganiro n’inyeshyamba
Iyi mirwano yongeye kuvugwa nyuma y’uko M23 ikuwe na leta mu mitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba irimo kuganira nayo i Nairobi, kubera kurasana kwabayeho muri weekend ishize.

Inama y’abakuru b’ibihugu mu cyumweru gishize yemeje ibi biganiro, ivuga ko abazanga kubyitabira no gushyira intwaro hasi bazarwana n’umutwe w’ingabo z’akarere bemeje ko uhita ushyirwaho.

Ibi biganiro byabitumiwemo abahagarariye imitwe irenga 20 y’inyeshyamba nta kinini birageraho nyuma y’iminsi itanu bivuze ko bitangiye, kubera ingorane zabayeho mu kugeza abahagarariye izo nyeshyamba i Nairobi.

Benshi mu bahagarariye izo nyeshyamba babashije kugera i Nairobi kuwa kabiri babifashijwemo na MONUSCO na leta.

Ingabo za leta ya DR Congo zatangaje ko umutwe wa FRPI ukorera mu ntara ya Ituri ariwo wonyine muri iyi ntara wohereje abawuhagarariye muri ibi biganiro, bireba imitwe y’abanyecongo gusa.

Inzobere za ONU/UN zivuga ko mu burasirazuba bwa DR Congo habarirwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, irimo n’imitwe nka FDLR, RED-Tabara cyangwa ADF yo mu Rwanda, u Burundi na Uganda.

Radio Okapi ya ONU muri DR Congo ivuga ko imitwe yemeye kwitabira ibiganiro kandi yagiye i Nairobi yo muri Kivu y’epfo n’iya ruguru irimo;

Nduma defense of Congo NDC/Rénové
Forces de défense des droits humains (FDDH/Nyatura)
Union des patriotes pour la défense du Congo (UPDC)
Ngumino ya Olivier Murindangabo
Forces des patriotes pour la défense du Congo (FPDC), iyi ihuriwemo n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri za mirongo
Alliance des forces de résistance congolaise (AFRC)
Alliance des patriotes pour un Congo libre et souverain (APCLS), n’iyindi…

Umutwe wa MaiMai Yakutumba wo wanze kwitabira ibi biganiro uvuga ko ushaka guhabwa amafaranga yo gutega indege bwite kuko udashaka kugenda mu ndege rusange n’abahagarariye indi mitwe, nk’uko radio okapi ibivuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSuwede yohereje mu Rwanda Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside
Next articleNibohereza abimukira bazohereze n’abakekwaho Jenoside tugishakisha -Perezida Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here