Home Amakuru DRC: Katumbi na Fayulu mu ntambara yo kurwanira kuyobora Lamuka

DRC: Katumbi na Fayulu mu ntambara yo kurwanira kuyobora Lamuka

0

Moise Katumbi yatangaje ko atangira kuyobora ihuriro ry’amashyaka ya  politiki rwa Lamuka guhera kuri uyu wa gatandatu ariko Martin Fayulu bahuriramo amubwira ko bidashoboka.

Ibi yabitangaje mu itangazo yisinye we ubwe nubwo ritavugwaho rumwe na Martin Fayulu basanzwe bahurira muri iri huriro.

 “Mu gushyira mu bikorwa icyemezo nomero 001 / pres. Lamuka / 10/2020 cyo ku ya 5 Ukwakira 2020 ihindura amasezerano yo ku ya 27 Mata 2019 ishyiraho urubuga rwa politiki rwa Lamuka, cyane cyane mu ngingo yayo ya 6, igika cya 4 n’icya 5, guhuza ubuyobozi bw’ishyaka buhinduka buri mezi atandatu ”. itangazo rya Katumbi rikomeza rigira riti;  “Manda y’uwari ayoboye irarangayie , ubuyobozi bugomba guhita bufata undi. Ntabwo bisaba ko habaho imihango idasanzwe …, kandi ukurikije gahunda y’iherekanya bubasha ryemejwe n’itangazo rya nyuma ryashyizwe ahagaragara na perezida wa Lamuka ku ya 11 Ukwakira 2020, Bwana Moïse Katumbi abaye umuyobozi w’iri huriro guhera kuri uyu wa gatandatu Mata 10, 2021 ”, asoza inyandiko Moise Katumbi yashyizeho umukono we.

Martin Fayulu Madidi  wari usanzwe ari umuyobozi w’iri huriro, yagize ati: “Moise Katumbi ntabwo akiri umunyamuryango wa Lamuka, bityo rero, ntashobora kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida.”

Martin Fayulu Madidi akomeza avuga ko Moise Katumbi atakibarizwa muri Lamuka kokuri ubu ari mu ihuriro Union sacrée rya perezida Félix-Antoine Tshisekedi.

Lamuka ni iki?

Ihuriro Lamuka (bisobanura kanguka mu rurimi rw’ilingala) ryashyizweho n’abanyepolitiki batavugaga rumwe na Perezida Kabila muri 2018 barimo  Jean-Pierre BembaVital KamerheFélix TshisekediFreddy MatunguluMartin FayuluMoïse Katumbi et Adolphe Muzito  ubwo biteguraga amatora y’umukuru w’Igihugu muri DRC.

Lamuka yahise icikamo ibice bibiri ako kanya kuko bari bumvikanye ko bitoranyamo umuntu umwe akaba ariwe ubahagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu bahitamo Martin Fayulu ariko abandi barimo Moise Katumbi barabyanga bashyigikira Félix Tshisekedi aba ari nawe utsinda amatora. Martin Fayulu ntiyemeye ibyavuye mu matora avuga ko Tshisekedi yamwibye amajwi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare batatu bamanitswe bazira kugambanira igihugu
Next articleUmuhanzi Samputu yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi batumvikana na leta y’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here