Home Uncategorized DRC: M23 yarashe roketi ku ngabo za MONUSCO

DRC: M23 yarashe roketi ku ngabo za MONUSCO

0

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ingabo z’amahoro ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zarashweho ibisasu byo mu bwoko bwa roketi n’inyeshyamba za M23.

Nta makuru y’abantu bahitanwe n’ibyo bisasu cyangwa ngo bibakomeretse byatewe mu birindiro bya Munisco biri mu karere ka Kibindi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Loni yamaganye icyo gitero mu kigo cyabo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ingabo za Kongo zongeye kwigarurira imidugudu yo muri ako gace nyuma y’imirwano ikaze yatsimbuyemo inyeshyamba za M23.

Kuva mu kwezi kwa Mata imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 hamaze kubarurwa abaturage barenga ibihumbi 175 bahunze bava mu byabo.

Iyi mirwano kandi yateje amakimbirane hagati ya DR Congo n’u Rwanda, ruhakana ko idashyigikiye inyeshyamba.

Ku wa gatatu, umuyobozi mukuru w’ingabo za Monusco yabwiye akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye ko umutwe wa M23 ari umutwe ukora nk’ingabo zisanzwe zifite ubushobozi bwo kuba zanatsinda ingabo za  Monusco.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania: Perezida Suluhu yahinduye umugaba mukuru w’ingabo
Next articleGicumbi: Inkambi ya Gihembe yafunzwe yabonye ikiyisimbura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here