Home Amakuru Perezida Tshisekedi yahinduye ubuyobozi bw’ingabo

Perezida Tshisekedi yahinduye ubuyobozi bw’ingabo

0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yakuyeho Gen. Célestin Mbala Munsense wari Umugaba Mukuru wa FARDC, asimbuzwa Gen Christian Tshiwewe uzaba yungirijwe na Gén Maj Ishali Gonza Jacques ushinzwe ibikorwa n’ubutasi na Gén Maj Kasonga Tshibangu Leon-Richard ushinzwe ubutegetsi n’ibikoresho.

Gen Thiwewe yasimbuye uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva ku wa 21 Gicurasi, Gen Célestin Mbala Munsense.

Impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya RDC, zakomereje no ku Mugaba w’Ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, Garde Républicaine, aho izo nshingano zahawe Gen Maj Ephraïm Kabi Kiriza.

Gen Maj Christian Tshiwewe Songesha wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo yavutse tariki ya 27 Ukwakira 1968 i Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga.

Mu 1998, yari umwe mu basirikare bakuru bagiye mu myitozo ya gisirikare muri Sudani nyuma y’uko Mobutu akuwe ku butegetsi. Yize mu ishuri rya gisirikare ry’i Kinshasa hagati ya 2003 na 2004.

Yahawe amahugurwa mu bya gisirikare yo kurwanya iterabwoba bikozwe n’abakomando ba Israel. Ni imyitozo yaherewe muri Angola.

Yigeze kuba Umuyobozi wa Brigade ya 10 mu Ngabo zikorera i Kinshasa mu 2003, nyuma ayobora abashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu bakorera i Lubumbashi kuva hagati ya 2007 na 2011.

Yaje kugaruka i Kinshasa agirwa ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu ngabo zishinzwe umutekano w’abayobozi bakuru hagati ya 2014 na 2020 kugeza ubwo Tshisekedi amuzamuye akamugira général major.

Gén-Major Jérôme Shiko Tambwe yagizwe uwungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Gén-Major Christian Ndaywel yungiriza ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Gén Major Thomas Kisezo we yungiriza ushinzwe imiyoborere mu gisirikare na Gen-Major Kukuabo Bora yungiriza ushinzwe ibikoresho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi yavuze ku gufata umujyi wa Nairobi
Next articlePerezida Museveni agiye guhana umuhungu we Gen Muhoozi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here