Home Ubuzima Ebola: Abanyamakuru bakanguriwe kudaca igikuba

Ebola: Abanyamakuru bakanguriwe kudaca igikuba

0
Rajat Madhok ushinzwe itumanaho n'imenyeshamakuru muri unicef
Aldo Havugimana umuyobozi wa ARJ akaba n’umuyobozi wa Radio Rwanda

Aldo Havugimana uyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, avuga ko mu gihe abanyamakuru batara amakuru bakwiye kwitondera kugendera ku marangamutima y’abaturage, ahubwo bakabaza abahanga n’inzego zishinzwe urwego rurebana n’amakuru batara, kugira ngo badaca igikuba cyane cyane ku bijyanye n’indwara ya Ebola.

Ibi babivuze mu mahugurwa agamije gukumira Ebola, yateguwe na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy’ubuzima RBC ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ, ku wa 16 Mutarama 2020.

N’ubwo abanyamakuru bavuga ko bahitamo gutangaza amakuru bahawe n’abaturage mu gihe bavuganye nabo, ariko  ko bagomba no kubaza inzego zibishinzwe kugira ngo inkuru itabogamira uruhande rumwe, Minisiteri y’ubuzima yo ibasaba ko ku bijyanye na Ebola ari Minisitiri w’ubuzima wenyine ufite uburenganzira bwo kwemeza ko umuntu yanduye Ebola mu Rwanda.

Hafashwe ingamba zikomeye ku rwego rwa minisiteri y‘ubuzima

Iki cyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda kugeza ubu, kimaze kugaragara mu bihugu bikikije u Rwanda birimo Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko bitangazwa na Kayumba Malick ukuriye ikigo cy’ubuzima gishinzwe itangazamakuru RHCC, ndetse u Rwanda rukaba rwarashyizeho ingamba zikomeye ku mipaka yose  iruhuza n’ibi bihugu mu rwego rwo gukumira ko yagera ku butaka bw‘u Rwanda.

Kayumba Malick umukozi wa Minisante/RHCC

Emergency operation center ni isantere yashyizweho muri ministere y’ubuzima kugira ngo batange amakuru yaba ay’imbere mu gihugu no hanze yabo kuri iki kibazo cya Ebola. Iyi santeri ibafasha gushyiraho ingamba zo gukumira ibyorezo mu maguru mashya, guhanahana amakuru n’izindi nzego ndetse n’ibihugu, ariko kandi no kureba raporo zanditswe n’indi miryango kugira ngo zitagaragaza imibare ibeshya.

Urugero ni nka raporo y’agashami k’umuryango w’abibumbye  gashinzwe ubuzima WHO, yabeshyujwe n’u Rwanda yavugaga ko umuntu wagaragayeho Ebola yari aturutse mu Rwanda, ngo nyamara ayo makuru yari yaratanzwe n’igihugu cy’ubugande nk’uko byagarutsweho na Kayumba.

Ntabwo byemewe guhisha ahagaragaye Ebola

Mu gihe abanyamakuru bibaza niba bimwe mu bihugu bishobora guhisha ko hagaragaye abantu barwaye Ebola kugira ngo isura y’ibihugu byabo igaragare neza,  Kayumba asubiza ko bidashoboka, kuko uwabihishira yaba ashaka gushyira ubuzima bw’abaturage bose mu kaga.

Aha avuga ko Ebola yihuta kwica cyane, ku buryo nko muri Congo, mu bantu 3406 bayanduye byibuze 2236 bose barapfuye, bityo kuyihisha bikaba byakoreka imbaga.

Akomeza avuga ko buri gihugu gifite inshingano zo gutanga amakuru, mu rwego rwo gufatanya n’ibindi bihugu gukumira icyo cyorezo ndetse no kurinda abaturage kugira ngo aho Ebola yagaragaye idakwirakwira.

Mu Rwanda kandi hashyizweho imirongo itishyura yo guhamagara mu rwego rwo kwirinda Ebola n’izindi ndwara ariyo 114, aho uhamagara ku buntu ugahabwa amakuru yose ukeneye kuri iki cyorezo cya Ebola.

Na none kandi uhagarariye unicef  Bwana Rajat Madhok yibukije abanyamakuru inshingano zabo, aho yababwiye ko ari abafatanyabikorwa na leta mu rwego rwo kusobanurira abaturage ndetse no gushyiraho ingamba bashingiye ku makuru aba yatanzwe n’abanyamakuru dore ko bari mu bantu bahura n’abaturage kenshi.

Aha rero agira inama abanyamakuru kwigisha abaturage mu rwego rwo kurengera abanyagihugu ndetse n’ab‘isi yose muri rusange bakoresha itangazamakuru ry’ubwoko bwose (Mass media).

Ibimenyetso bya Ebola

Mu rwego rwo gukumira iki cyorezo kandi, minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego basohoye agatabo karimo uburyo bwo kwirinda Ebola ariko banasobanurira abaturage uko yandura kuko iyo umuntu akoze ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu urwaye Ebola, uwishwe na Ebola cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamaswa irwaye cyangwa yishwe na Ebola.

Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, amazirantoki, amashereka, amasohoro n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore.

Ni nayo mpamvu kandi umuntu wishwe na Ebola adashyingurwa n’ubonetse wese kugira ngo atanduza abasigaye.

Ndatimana Absalom

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtidutanga Promotion ni uguha agaciro abakiriya bacu-Jeanine Kayihura
Next articleUturere 5 twatoranyijwe kurandurwamo ubukene burundu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here