Home Imikino Emery Mvuyekure mu nzira zimwerekeza muri Bugesera FC

Emery Mvuyekure mu nzira zimwerekeza muri Bugesera FC

0

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi Stars, Emery Mvuyekure usanzwe akinira Tusker yo muri Kenya ashobora kuza gukinira Bugesera FC muri shampiyon y’igihugu izamara amezi biri.

Uyu mukinnyi ufite amasezerano na Tusker ariko shampiyona ya Kenya ikaba itari gukinwa kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashobora gutizwa muri Bugesera nkuko byemezwa n’umunyamabaga wa Bugesera Karenzi Sam.

” Mvuyekure araza muri Bugesera fc mu gihe ibiganiro na Tusker byaba bigenze neza.” Sam Karenzi akomeza vuga ko nubwo ibiganiro byatangiye na Tusker ikaba iri kogorana ariko ko ” Isaha yose inkuru yakumvikana ko Mvuyekure Emery ari mu Karere ka Bugesera.”

Benshi mu bakurikiranye Bugesera Fc muri ibi bihe yitegura imikino ya shampiyona bavuga ko ifite ikibazo cy’umuzamu kuko uwo ifite atari ku rwego rwiza.

Mvuyekure Emery afite inararibonye muri shampiyona y’u Rwanda kuko yakiniye amakipe nka Police fc na APR fc mbere yuko yerekeza muri Kenya aho ari umuzamu wa Tusker iyoboye shampiyona yaho..

Kuri ubu Mvuyekure niwe muzamu uhagaze neza kuko anaheruka gufatira ikipe y’Igihugu mu mikino ya Chan akanagaragara mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu Amavubi na Cameroun mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika asimbuye kwizera Olivier wari uhawe ikarita y’umutuku.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Bwambere mu mateka perezida w’urukiko rw’ikirenga ni umugore
Next articleKirehe: Polisi yarashe abantu batanu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here