Home Amakuru Ese koko aba bategetsi bazize kutemera Covid-19

Ese koko aba bategetsi bazize kutemera Covid-19

0

Ibivugwa bidafite ishingiro bivuga ko abayobozi benshi ku isi biganjemo abo ku mugabane wa Afurika baherutse kwicwa cyangwa bakaba baribasiwe mu bundi buryo kubera ko batitabiriye gahunda yo kurwanya Covid-19 no gutanga inkingi z’iki cyorezo.

Abaperezida baherutse gupfa barimo uwa Tanzaniya, u Burundi na Haiti, ndetse na minisitiri w’intebe wa Cote d’Ivoire na Eswatini(Swaziland), bagaragaye mu nyandiko nyinshi zavugaga ko bishwe kubera kudaha agaciro Covid-19 abandi bayiha n’ubwo nta kimenyatso ababyandikaga n’ababivugaga batangaga.

Kugerageza kwica Perezida bwa Mali n’uwa Madagascar na byo bivugwa ko bifitanye no kuba nta gahunda bafite zo gutanga inkingo za Covid-19 mu bihugu bayoboye.

Perezida wa Tanzaniya, John Mugufuli – uzwiho guhakana Covid-19 – yapfuye muri Werurwe, azize indwara z’umutima nubwo abamurwanyaga bavuga ko yahitwanywe na Covid-19.

Muri ubwo buryo, Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi – na we wanze gushyiraho amategeko abuza ikwirakwizwa rya coronavirus – yapfuye muri Kamena, azize gufatwa n’umutima, ariko amakuru avuga ko ashobora kuba yaritabye Imana nyuma yo kwandura Covid-19.

Minisitiri w’intebe wa Cote d’Ivoire yapfuye muri Werurwe ubwo yari ari kwivuza kanseri; na minisitiri w’intebe wa Eswatini yapfuye mu Kuboza nyuma yo gupimwa agasanganwa Covid-19.

Naho aba Perezida bo muri Madagascar, Mali na Haiti – abaperezida nabo baribasiwe bashaka kwicwa cyangwa guteza imvururu zibahirika ku butegetsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleByinshi kuri Perezida rukumbi w’Umugore muri Afurika Samia Suluhu uri mu Rwanda
Next articleIbyo Perezida Kagame yaganiriye na Suluhu wa Tanzania
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here