Home Amakuru Ethiopia: Abiy yasabye abaturage guhagarika akazi bagafata intwaro

Ethiopia: Abiy yasabye abaturage guhagarika akazi bagafata intwaro

0

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, yasabye abamushyigikiye kuba bahagaritse akazi bagafata intwaro zose zishoboka bagahangana n’ inyeshyamba zo muri Tigray.

Bwana Abiy yavuze ko inshingano z’abaturage ari “guhagarika, gusenya no gushyingura” inyeshyamba za TPLF.

Ibi yabitangaje abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook nyuma y’uko inyeshyamba zivuze ko zikomke kwigarurira uduce twinshi tw’umujyi wa Amhara, kandi zikaba ziri gusatira umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba.

Guverinoma ya Etiyopiya yahakanye ibivugwa n’inyeshyamba za TPLF byo kwigarurira umujyi wa Dessie ndetse na Kombolcha hafi y’umujyi wa  Amhara.

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, yavuze ko bafashe umujyi wa Kombolcha kandi ko intego yabo ari iyo kmora intara ya Tigray kuri Ethiopia.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze iki gitekerezo cya Abiy Ahmed bavuga ko gishishkarioza abaturage kwica abanda kandi bishingiye ku ivangura ry’akarere n’amoko bikaba bishobora kuvamo Jenoside.

Itumanaho rya telefoni, internet n’imihanda ijya mu ntara ya Togray ntibikora bikaba bigira ingaruka ku bagiraneza bashaka gufasha abaturage bagizwe inzirakarenganga n’intambara kuko batabona uko babagezaho ubufasha.

Iahmi ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ribarura abaturage barenga 400.000 bo mu ntara ya Tigray bashonje cyane kandi banakeneye n’ubundi butabazi bwibanze nyuma y’umwaka umwe iyi ntambara itangiye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari abanyarwanda bashobora gukingirwa ku nshuro ya 3 Covid-19
Next articleYaketsweho uburozi yicwa aciwe umutwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here