Home Amakuru Ethiopia: Minisitiri Abiy Ahmed agiye kwiyoborera abasirikare ku urugamba

Ethiopia: Minisitiri Abiy Ahmed agiye kwiyoborera abasirikare ku urugamba

0

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, yemeje ko ariwe ugiye kuyobora ibitero by’ ingabo ze “  ku rugamba” ibi abitangaje mu gihe intambara iri muri iki Gihugu igiye kumara umwaka n’inyeshyamba ziakba zototera umurwa mukuru, Addis Abeba.

Mu magambo ye, Bwana Abiy yagize ati: “Guhera ejo, nzahagarara imbere y’ingabo kugira ngo nyobore urugamba.”

Yongeyeho ati: “Abashaka kuba mu b’Abanyetiyopiya, bazashimwa n’amateka, bahagurukire kurwanira igihugu cyabo uyu munsi. Reka duhurire imbere ku rugamba.”

Bije nyuma y’uko komite nyobozi y’ishyaka Prosperity party riri ku butegetsi iterana kugira ngo baganire ku ntambara.

Abiy Ahmed si we muyobozi w’Igihugu wambere wiyemeje kujya ku rugamba kurwanya inyeshyamba zirwanya Leta ye kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka uwari Perezida wa Tchad  Idriss Deby, nawe yagiye ku rugamba arasirwayo bimuviramo kwitaba Imana.

Minisitiri w’ingabo, wa Ethiopia, yabwiye itangazamakuru nyuma y’inama y’ishyaka riri ku butegetsi ko abashinzwe umutekano bazatangira “ikindi gikorwa gikomeye cyo kubungabunga umutekano” kubera amakimbirane ari mu gihugu.

Tigray People Liberation Front (TPLF) yamaganye amagambo ya Bwana Abiy. Umuvugizi wayo, Getachew Reda.

Kuva mu Gushyingo umwaka ushize, guverinoma yatangiye intambara ku nyeshyamba za TPLF, intambara yatangiriye mu ntara yaTigray ikwira mu turere duturanye nayo turimo Amhara na Afar.

TPLF yishyize hamwe n’indi mitwe yigometse harimo na Oromo Liberation Army (OLA) kuko inyeshyamba ziri hafi y’umurwa mukuru.

Intumwa zidasanzwe ziturutse mu muryango w’ubumwe bw’Afrika na Amerika zagerageje guhagarika imirwano mu minsi ishize ariko kugeza ubu nta kidasanzwe cyavuye muri ibyo biganiro.

Iyi ntambara yahitanye abantu ibihumbi, ikura abanda ibihumbi mu byabo inateza inzara ku mubare munini w’abaturage ba Ethiopia.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRashidi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Next articleKenya: basabwe gushaka uko bakora imibonano mpuzabitsina nta dukingirizo kuko twabuze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here