Home Amakuru Ethiopia yashyiriweho ibihano byo mu rwego rw’umutekano n’ubukungu kubera Tigray

Ethiopia yashyiriweho ibihano byo mu rwego rw’umutekano n’ubukungu kubera Tigray

0

Leta zunze ubumwe z’Amerika zishyiriyeho Ethiyopia  ibiheno byo mu rwego rw’ubukungu n’umutekano kubera amakimbirane yo mu Karere ka Tigray.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, na we yatangaje ko visa zibujijwe ku bayobozi ba Etiyopiya na Eritereya ndetse n’abandi baregwa amarorerwa mu ntara ya Tigray.

Bwana Blinken yashimangiye ko hakenewe ingamba mpuzamahanga kugira ngo iki kibazo gikemuke kandi avuga ko ababigizemo uruhare nta cyizere batanga cyo guhagarika imirwano.

Abantu babarirwa mu bihumbi barapfuye abandi benshi bavanwa mu byabo kuva amakimbirane yatangira mu mezi atandatu ashize.

Impande zose zashinjwaga ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ku cyumweru, guverinoma ya Etihiopia yamaganye ibirego bivuga ko abaturage bo muri Tigray bibasiwe n’intambara yakoreshejwemo ibitwaro bya kilimbuzi n’ingabo za Ethiopia na Eritereya.

Ikinyamakuru Telegraph cyo mu Bwongereza cyatangaje ko benshi mu baturage ba Tigray bibasiwwe n’uburwayi bukabije  bwatewe nibisasu byarashwe aho batuwe bigizwe na fosifore y’umweru. Imiti yemewe gukoreshwa ku rugamba ariko ikaba itemewe kuyikoresha kubasivili kuko bifatwa nk’icyaha cy’intambara.

Iki kinyamakuru cyavuze ko mu bahohotewe harimo umukobwa w’imyaka 13 wagize umuriro ubwo inzu ye yagabwagaho igitero mu kwezi gushize.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiyopia yisobanuye ku birego biyishinja gukoresha intwaro za kirimbuzi  ku baturage ba Tigray ko tari byo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmutoza Seninga yirukanwe hagati mu mukino ari gutoza
Next articleBelarus yabeshye indege iri mu kirere ko irimo igisasu ishaka gufata umunyamakuru uyirimo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here