Home Imikino Eto wo muri APR FC ashinja umunyamakuru Kazungu ishyari n’umutima mubi

Eto wo muri APR FC ashinja umunyamakuru Kazungu ishyari n’umutima mubi

0

Ushinzwe kugurira abakinnyi ikipe y’ingabo z’igihug APR fc, Mupenzi Eto, arashinja umunyamakuru Kazungu Claver kumugirira ishyari no kwigira umurokore bishingiye ku nshingano ze muri APR FC.

Ibi bivuzwe nyuma y’iminisi mike Kazungu Claver yirukanwe ku mwanya w’ubuvugizi bwa APR FC aho yari asanzwe akorana na Mupenzi Eto muri iyi kipe nk’ushinzwe kuyigurira no kuyigurishiriza abakinnyi.

« Hari umunyamakuru uvuga ngo bamvuge nabi nzabashake, uwo munyamakuru ariyizi naho akora yiyita umurokore bibiliya ihora imuterese imbere. Ntabwo aribyo kuko afite ishyari rirerenze.» Mupenzi Eto’o akomeza avuga aho ishyari Kazungu arikomora.

«Mbere ntarabona akazi muri APR FC, yakundaga (Kazungu Claver) kujya mu ngo z’abakinnyi ababeshya ko ariwe uzabajyana muri Apr fc kandi yarababeshyaga kuko nta muntu umwe ufite ubushobozi bwo kujyana umukinnyi muri Apr fc, nkeka ko yabaga agiye kubashakamo amafaranga (komisiyo/injyawuro), aho naziye muri APR fc rero byahagaritse izo nyungu ze kuko ubu ari njye ushinzwe kugura abakinnyi.» Mupenzi Eto akomeza agira ati: « Bintera kwibaza impamvu mbere yajyaga kubeshya abo bakinnyi n’impamvu yababajwe n’uko nje muri APR fc. Ibintu by’urwango, umutima mubi no kwibasira umuntu ukoresheje intwari ya mikoro sibyo n’abireke.»

Kazungu Claver mu kiganiro cy’imikino akora kuri Radio TV10 nawe aherutse kwemera ko hari abakinnyi yajyaga kureba mu ngo zabo n’abo yasangaga iwabo aho baba ashaka kubaganiriza ku kuba bakinira APR FC. gusa abo yavuze yasanze iwabo bose ubu bari muri APR FC.

Eto avuze ibi nyuma yaho Kazungu Claver yirukaniwe muri APR fc agatangira kunenga ibijyanye n’imigurire y’abakinnyi muri APR fc doreko yanavuze ko hari ibyo atavugaga mbere kuri APR fc kuko yari umuvugizi wayo.

Usibye Kazungu Claver, Eto hari n’abandi banyamakuru b’imikino mu Rwanda yanenze avuga ko bamwibasira barimo abakora ikiganiro Programa umufana kuri Radio Flash fm.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmavubi yongeye gufungurira abanyamahanga umuryango
Next articlePerezida Suluhu yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here